Abagenzi 36 bafashwe n’amasaha baraye muri gare ya Nyabugogo

webmaster webmaster

Umunsi wa mbere wishyirwa mu bikorwa by’ingamba nshya watumye abagenzi 36 bategeraga imodoka muri gare ya Nyabugogo babuze uko bataha mu ntara kubera gukererwa bagasanga masaha imodoka zihagarikira kujya mu Ntara yarenze.

Abagenzi 36 berekezaga mu ntara baraye muri gare ya Nyabugogo kubera gusanga imodoka zahagaze kujyayo

Ku munsi wa mbere w’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, nibwo aba bagenzi berekezaga mu ntara zitandukanye z’igihugu baraye muri iyi gare itegerwamo imodoka n’abagenzi berekeza mu Ntara, ibi byatewe nuko basanze imodoka zijya mu ntara zahagaze kugenda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Ukuboza 2021, mu gihugu hose hatangiye gukurikizwa ingamba nshya harimo no kuba abantu bageze mu ngo saa yine z’ijoro, ibi bikaba byatumye abategaga imodoka zijya mu ntara bamwe babura uko bagenda, harimo abagenzi 12 bajyaga mu Ntara y’Iburasirazuba, Uburengerazuba 12, Amajyepfo abantu naho mu majyarugugu ni abagenzi 8.

Aba bagenzi babuze uko bataha mu Ntara bakaba baraye muri gare ya Nyabugogo aho bazindutse bataha, uretse kuba aba baraye muri iyi gare isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zageze yamaze gukingwa kuko nta muntu wari wemerewe kuyinjiramo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kuba aba bantu 36 baraye muri gare bikwiye kuba isomo no ku bandi bakumva ko abataha kure bakwiye gutaha kare bazirikana ko imodoka batinze bazibura.

Ati “Hari abaturage 36 bajyaga kure mu Ntara, nibyo barazinduka bataha ariko isomo riba rivuyemo ni uguteganya no kumenya amasaha, ukamenya igihe ibinyabiziga bigendera, umuntu akamenya ko ashobora kugera muri gare agasanga ibinyabiziga bijya aho ataha byamaze kugenda. Amasomo nk’aya bayigireho bagataha kare, abarangije akazi bagataha ntibarangarire mu mujyi, abazindukiye ahantu babona bwije bakamenya ko bashobora kubura imodoka.”

CP Kabera, akomeza asaba abanyarwanda kumenya ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi hari ingamba ziriho zashyizweho zigomba kubahirizwa. Bityo n’ibinyabiziga bikwiye gutwara abantu nabyo bikwiye kwita ku masaha kugirango bataza gufatwa n’amasaha.

Yagize ati “Icyo dusaba abanyarwanda ni ukumenya ko icyorezo kigihari, kumenya ko hari ingamba, bakamenya kugena igihe cyabo bakoresha mu byo bakora, bakamenya ko hari amasaha bagomba kuba batashye batakiri mu muhanda. Bityo abashinzwe gutwara abantu, ibinyabiziga n’amasosiyete atwara abantu nayo akwiye kumenya amasaha agendera.”

Uretse kuba hari aba bagenzi 36 babuze uko bataha mu ntara kubera kubura imodoka hari abantu bafashwe barenze ku masaha yo kuba abantu bageze mu rugo, gusa Polisi y’u Rwanda irashimira abantu uburyo bitwaye mu kubahiriza amabwiriza mashya, gusa ngo ntibizabuza ko abazayarengaho bazacyahwa.

- Advertisement -

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gushyiraho izi ngamba biri mu rwego rwo kwirinda ko ubwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranyije bwatuma amavuriro ananizwa n’ubwinshi bw’abarwayi byakira, akaba ariho bahera basaba abantu kwitabira gufata inkingo za Covid-19.

Nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza ku wa 20 Ukuboza 2021, abanduye bashya aria bantu 307 barimo 260 babonetse mu Mujyi wa Kigali, nimugihe iki cyorezo cya Covid-19 cyatwaye ubuzima bw’umuntu umwe.

Mu Mujyi wa Kigali hari bamwe mu bagenzi bafashwe barenze ku masaha yo kuba abantu bageze mu rugo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW