Abakuru b’ibihugu bya Africa bari mu nama yiga ubufatanye na Turukiya, Perezida Kagame na we ariyo

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze Istanbul muri Turukiya, aho yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika mu nama yiga ku bufatanye bw’icyo gihugu n’Umugabane wa Afurika igiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Perezida Paul Kagame ageze Istanbul aha icyubahiro abasirikare bamwakiriye

Ni uruzinduko yagiriye muri iki gihugu rw’iminsi ibiri kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Ukuboza 2021.

Kuri uyu wa gatanu Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Edogan arakira abakuru b’ibihugu naza Guverinoma mu musangiro uri bubere muri Dolmabahce Palace.

Iyi nama yiga ku bufatanya bw’Umugabane wa Afurika na Turukiya iratangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ikazamara iminsi ibiri.

Kuva kuwa 16 Ukuboza 2016, nibwo Abakuru b’ibihugu bya Afurika 20  batangiye kugera Istanbul muri Turukiya.

Ni inama yitezweho kurebera hamwe uko umubano wifashe hagati ya Turikiya n’Umugabane wa Afurika, hanigwa ku mikoranire myiza izageza mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Muri iyi nama, abayobozi bakuru b’ibihugu bazaganira ku ngingo zizibanda ku mahoro, umutekano, imiyoborere myiza, Ubucuruzi, ishoramari, inganda, uburezi, iterambere ry’abagore n’ibindi iki gihugu gikorana n’umugabane wa Afurika.

Ingingo ijyanye n’ubufatanye mu bya Gisirikare iri muzitezwe muri iyi nama, ibihugu byinshi bya Afurika muri Turukiya niho bigurire indege z’intambara.

Umubano wa Turukiya n’Umugabane wa Afurika wibanda mu gufasha uyu mugabane mw’iterambere ry’ubucuruzi, umuco n’ubuhahirane.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya,Mevlüt Çavusoglu yatangaje ko ari inama yari imaze igihe itegerejwe, muri Nzeri 2021, Moussa Faki Mahamat yari yasuye Turukiya mu rwego rwo gutegura iyi nama igiye kuba ku nshuro ya gatatu.

- Advertisement -

Iyi nama yo ku nshuro ya gatatu ije ikurikira iyo muri 2014 yabereye i Malabo muri Equqtorial Guinea.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW