REG yakoze ikoranabuhanga rifasha kugabanya ibura ry’umuriro

webmaster webmaster

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yakoze ikoranabuhanga rizwi ku izina rya Telephone Control of Outdoor Vacuum Recloser, iri koranabuhanga rikazajya rifasha mu gukemura ibibazo by’umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu aho bishoboka mu gihe umuriro wabuze ku muyoboro w’amashanyarazi runaka.

Tuyizere Janvier wakoze ikoranabuhanga rifasha gucunga amashanyarazi

Janvier Tuyizere; umukozi wa REG mu ishami ryo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ari na we wakoze iri koranabuhanga, avuga ko ryatangiye gukoreshwa ndetse riri gufasha kugabanya ikiguzi cyatangwaga na REG mu kujya gusubizamo umuriro mu bice wavuyemo.

Auto-recloser ugenekereje mu Kinyarwanda ni igikoresho cy’amashanyarazi gikoreshwa mu gukuraho igice cy’umuyoboro w’amashanyarazi gifite ikibazo, kikaba kandi kifitemo ubushobozi bwo kuba cyasubizamo umuriro bitewe na gahunda (setting/program) wagihaye.

Tuyizere avuga ko iri koranabuhanga yaritekerejeho mu mwaka wa 2018 ndetse agasaba ubuyobozi kumuha uburenganzira bwo kurikora ndetse mu mpera za 2019 ritangira kugeragezwa, ndetse rikaba ryaragiye rishyirwa kuri za auto-reclosers mu gihugu kadi riri gutanga umusaruro.

Yagize ati “Kera iri koranabuhanga ritaraza wasangaga nk’ikiyoni cyangwa igiti kiguye mu muyoboro w’amashanyarazi ugasanga uwo muyoboro wose ubuze umuriro, kugira ngo bawusubizemo bigasaba abakozi ba REG gufata imodoka bakajya gusubizamo amashanyarazi mu bice bimwe, wasangaga bitwara umwanya munini umuriro utarasubiramo ndetse abakozi bagiyeyo bakamara umwanya bajyayo, amafaranga aguze mazutu ndetse n’ibindi, ariko iyi sisiteme twakoze ibyo byose yarabikemuye, bikorwa nta muntu ugeze ahabereye ikibazo, dukoresha laptop cyangwa telefoni tugakoresha ako kuma twashyize kuri auto-recloser hafi y’ipiloni ya REG ubundi umuriro ugasubiramo mu bice twifuza kuwusubizamo bidafite ikibazo kandi nta mutekinisiye uhageze, mbese byaradufashije cyane.”

Mu bice by’Intara y’Iburengerazuba aho iryo koranabuhanga ryashyizwe, mu Karere ka Rusizi auto-recloser hari Bugarama na Njambwe mu Murenge wa Bugarama,  Gisakura mu Karere ka Nyamasheke ndetse n’ahandi.

Fred Kagabo; umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi no kuyakwirakwiza mu gihugu, avuga ko iri koranabuhanga ryakozwe rimaze gushyirwa kuri auto-reclosers 54 muri 60 ziri mu gihugu hose ndetse ryafashije mu gutanga serivisi nziza z’amashanyarazi

Kagabo yagize ati “Ubusanzwe uko imiyoboro y’amashanyarazi yubatse, usanga akenshi ari miremire, ku buryo iyo hagize ikibazo kiba ku gice gito cy’umuyoboro usanga abafabuguzi b’amashanyarazi bose bafatiye kuri uwo muyoboro bashobora kubura umuriro, ariyo mpamvu twashyizeho iryo koranabuhanga ridufasha kuba uwo muyoboro wose utabura umuriro mu gihe habaye ikibazo.”

Fred Kagabo ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi no kuyakwirakwiza

Kagabo avuga ko iryo koranabuhanga ribafasha kubona amakuru mu gihe gito ku buryo ahagize ikibazo cy’amashanyarazi bahamenya mu gihe gito bagahita bagikemura.

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Iri koranabuhanga ritaraza wasangaga bitugora gusubizamo umuriro kuko byadusabaga kohereza abakozi, ariko ubu turabikora tutahageze twifashishije iri koranabuhanga, urebye iri koranabuhanga ryadufashije kunoza serivisi z’amashanyarazi binyuze mu kugabanya ibura ry’amashanyarazi rya hato  na hato.”

Avuga ndetse ko ryanafashije mu kugabanya ingendo ndende n’umwanya byahagendaga bajya gusubizamo amashanyarazi aho yabuze.

Kagabo akomeza avuga ko mbere y’uko iri koranabuhanga riza ugereranyije wasangaga bitwara nk’amasaha 8 mu cyumweru gusubizamo umuriro mu gihugu hose aho wabuze, ariko aho iri koranabuhanga riziye gusubizamo umuriro ntibirenza iminota 15.

Uyu muyobozi asoza avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga rihari ashimira uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru y’ahabaye ikibazo cy’amashanyarazi ngo gikemurwe ndetse anabasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Kiiza Francis, umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rusizi na we avuga ko aho batangiye gukoresha iri koranabuhanga hari byinshi bakemuye.

Yagize ati “Nk’ubu mwabonye aho mwasuye uburyo ari kure y’aho ishami ryacu rikorera, iyo umuriro waburaga byadusabaga igihe kinini kugira ngo tugere aho ikibazo cyabereye ngo dusubizemo umuriro mu gice kimwe kidafite ikibazo mu ho umuriro wavuyemo, ariko ubu biroroshye cyane iri koranabuhanga riradufasha tubikora tutiriwe tujyayo, tugasubizamo umuriro mu minota itarenze 5 mu gihe byadusabaga amasaha atari munsi ya 2.”

Sosiyete y’u Rwanda  ishinzwe ingufu ivuga ko hari n’izindi sisiteme ziri gukorwa no gutekerezwaho mu rwego rwo kunoza serivisi zigenerwa abafatabuguzi.

Muri izo harimo sisiteme izafasha mu kumenya abiba umuriro w’amashanyarazi n’abangiza ibikorwa remezo bidasabye abakozi ba REG kujya mu bugenzuzi bwa cashpower, ndetse REG ikaba ikangurira abaturarwanda kwitwararika kuko abazajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bazajya bahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@REG Communication Department

UMUSEKE.RW