Musanze: Abahawe inguzanyo yo kuzahura ubucuruzi bwahombejwe na Covid-19 barashima ERF

webmaster webmaster

Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru , inguzanyo y’amafanga arenga Miliyoni 313 Frw amaze guhabwa abahombejwe n’ingaruka za Covid-19 bakora ubucuruzi buciriritse butandukanye, yatanzwe n’Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Twagirimana Marie Louise umaze imyaka 10 mu bucuruzi ngo yarahombejwe na Covid-19 atabarwa na ERF

BDF Ishami rya Musanze ivuga ko bagifite ubushobozi bwo kwakira indi mishinga yashegeshwe na Covid-19 kugira ngo bene yo babashe kongera gukora ubucuruzi bwabo bwiganjemo ubuto n’ubuciriritse.

Abahawe iyi nguzanyo badafite ingwate bavuga ko bishingiwe na BDF 75% mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bihombo batewe na Covid-19, byibura mubamaze gufata aya mafaranga abagore bari ku kigero cya 30%.

Twagirimana Marie Louise utuye mu Kagali ka Ruhengeli mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze wafashe inguzanyo ya miliyoni imwe, avuga ko amaze imyaka 10 mu bucuruzi, mu gihe Covid-19 yadukaga mu Rwanda ubucuruzi bwe bwarahombye, yari agiye gufunga imiryango.

Mu gihe cya Guma mu Rugo, Twagirimana avuga ko byamugizeho ingaruka nyinshi kuko abaguzi bagabanutse ku kigero cyo hejuru, amafaranga yari afite kuri konti niyo yakoresheje ashaka ikimutunga.

Avuga ko yaje kumenya amakuru y’Ikigega cyo Nzahurabukungu, yegera BDF ishami rya Musanze ahabwa inguzanyo abasha kongera kubaka ubucuruzi bwe bwari bwarahombye.

Yagize ati “Hari abantu benshi batureberera bashaka ko dutera imbere, abantu batinyuke bakorane n’ibigo by’imari iki cyorezo tuzagitsinda.”

Atanga ubuhamya ko ari mubagobotswe na Guverinoma y’u Rwanda, ashima iyi gahunda ndetse agashishikariza bagenzi be bahungabanyijwe na Covid-19 kugana ibigo by’imari bakorana bakabasha kwiteza imbere.

Imanizabayo Innocent ukora ubucuruzi bw’imyaka, avuga ko inguzanyo ya miliyoni imwe yagurijwe ivuye mu Kigega Nzahurabukungu ari nziza, yamufashije kuziba icyuho yari yaratewe na Covid-19.

- Advertisement -

Ati “Ni amafaranga yamfashije cyane ku buryo ubu ntangiye kujya mu murongo mwiza.”

Avuga ko ibi abikesha gukorana neza n’ibigo by’imari no kwishyura imisoro neza ku gihe, ashishikariza abanyarwanda kugana ibigo by’imari kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

N’ubwo yahawe iyi nguzanyo, Imanizabayo asaba ko yakongerwa , ikava kuri Miliyoni imwe byibura zikaba eshanu kugira ngo barusheho kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati “Nk’ubu ageze nko kuri Miliyoni eshanu  byamfasha kujya njyana imyaka i Kigali no mu bindi bice by’igihugu.”

Umuyobozi w’Ikigega gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF) ishami rya Musanze, Mutabazi Samuel yabwiye UMUSEKE ko mu Karere ka Musanze bakorana n’Imirenge SACCO hamwe n’inzego z’ibanze kugira ngo babafashe kwegera abaturage kugira ngo iyi nguzanyo ibagereho.

Avuga ko abahawe aya mafaranga iyo abagiriye akamaro babwira bagenzi babo by’umwihariko kuba basanzwe bakorana neza n’ibigo by’imari harimo n’Imirenge Sacco biri mu byatumye iyi gahunda igenda neza.

Ati “Abakora ubucuruzi buto busanzwe n’abacuruza ibikomoka ku buhinzi nibo bagizweho ingaruka cyane na Covid-19 ntibakoraga neza uko bikwiye, bari mubo twahaye amafaranga cyane.”

Avuga ko abacuruzi bato n’amakampani mato naza Koperative bari mu bahawe iyi nguzanyo by’umwihariko bakaba baribanze ku baturage bo hasi ubucuruzi bwabo bwahungabanyijwe na Covid-19.

Ati “Muri aba bahawe aya mafaranga bishingiwe 75% badafite ingwate ihagije tukamuha inguzanyo tukamuha n’ingwate itarenze 75%.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze, Andrew Rucyahana Mpuhwe avuga ko uretse inguzanyo ihabwa abacuruzi bato binyuze muri BDF, hari na banki zitandukanye ziguriza abacuruzi n’abafite imishinga minini bagizweho ingaruka na Covid-19.

Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi Mukuru wa BDF avuga ko ubu muri ERF amafaranga menshi batanga agera kuri Miliyoni imwe y’u Rwanda, muri ERF ya kabiri hazatangwa kugera kuri Miliyoni 5 y’u Rwanda.

Ati “Amafaranga azagera ku bantu benshi bishoboka kuko nayo afite uko angana, iyi ni gahunda twishimira ko yagiye mu bikorwa neza.”

Abujuje ibisabwa kuri iyi nguzanyo yo kuzahura ubukungu, BDF yishingira ubucuruzi bwabo 75%, uwafashe iyo nguzanyo ayishyura ku nyungu yo hasi ingana 8%.

Vincent Munyeshyaka avuga ko bishimira kuba iyi gahunda yarageze hirya no hino mu gihugu, abo mu Turere tw’icyaro akaba aribo baza kw’isonga mu gufata iyi nguzanyo kugira ngo izahure ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi wa BDF ishami rya Musanze, Mutabazi Samuel yasuye umwe mu bagenerwabikorwa ba BDF wafashijwe kuzahura ibikorwa bye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW