Abasirikare bavuzweho “gusambanya abagore no kwiba” muri Bannyahe Urukiko rwabiburiye ibimenyetso

webmaster webmaster

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare (rukorera i Kanombe) rwagabanyirije ibihano abasirikare babiri (Pte Nishimwe Fidèle na Pte Ndayishimiye Patrick) nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwiba bashinjwaga ndetse ku rwego rw’ibanze bagahamwa n’icyaha bagahanishwa gufungwa umwaka.

Pte Nishimwe Fidèle na Pte Ndayishimiye Patrick ni bo baregwaga ibyo byaha bombi Urukiko rwabagabanyirije ibihano

Ibyaha abasirikare bahanaguweho byakekwaga ko babikoreye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Bannyahe (Kangondo II) ubwo bari ku irondo muri Werurwe 2020, bakaba barabihanaguweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa Gatatu tariki 01 Ukuboza, 2021.

Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n’Urukiko rwa Gisirikare mu Ukwakira 2020, baje kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu kwezi kwakurikiyeho k’Ugushyingo, 2020.

Baburanaga bari kumwe n’abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane (bakoraga irondo ry’umwuga), kuko Ubushinjacyaha bwavugaga ko igihe abasirikare bajya gukora ibyaha bashinjwaga babaga bari kumwe.

Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bisobanura ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.

Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, ubu yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.

Abasivili Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane bahanishijwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga ibihumbi 100, ariko Mukamulisa Diane akazagikora nyuma y’umwaka umwe kuko ngo afite umwana muto muri iyi minsi (ndetse akaba atari ahari mu isomwa ry’urwo rubanza rw’ubujurire).

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu yo guhanagurwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwiba, ari uko rwabiburiye ibimenyetso.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyonyine cyahamye Pte Nishimwe Fidèle, ariko na we akaba yagabanyirijwe igihano kuko Urukiko ngo rwasanze yarasembuwe.

- Advertisement -

Abandi bahamwe n’uko batigeze bamenyekanisha icyo cyaha ngo bavuge ko mugenzi wabo arimo gukora amakosa.

Uru rubanza rugitangira kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare mu mwaka ushize wa 2020, rwarimo abasirikare batanu ariko abatatu bahise bahanagurwaho ibijyanye no guhishira bagenzi babo mu gihe urubanza rwasomwaga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bannyahe-abasirikare-ba-rdf-barashinjwa-urugomo-ku-baturage.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BTN TV

UMUSEKE.RW