Abavuga ko “nta myaka 100” ni abanebwe batizera Imana- Nyirakabano wujuje iyi myaka

webmaster webmaster

Umukecuru Nyirakabano Oliva wavutse ku itariki ya 26 ukuboza 1922  ubwo yuzuzaga imyaka 100 yabwiye UMUSEKE ko imvugo ya “Nta myaka 100” yadukanywe n’urubyiruko ko igaragaza ubunebwe no guca abandi intege ko n’abayikoresha batizera Imana.

Nyirakabano Oliva wujuje imyaka 100 asaba urubyiruko kugenda n’ibigezweho ariko bakizera Imana

Uyu mukecuru avuga ko yamenye ubwenge Amakomini atarabaho, ubu atuye mu Mudugudu wa Murwa mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Yavutse ku ngoma y’Umwami Musinga, ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 26 Ukuboza yagize isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko.

Ku rubyiruko ruvuga ko “Nta myaka 100” avuga ko batizera Imana ndetse basabitswe n’ubunebwe.

Yagize ati “Numva meze neza kubera ko imyaka yanjye nyizi abavuga ko nta myaka ijana ntabwo
mbyemera kubera ko Imana ariyo ibigena byose, urubyiruko rubivuga mbafata nk’abanebwe batanizera
Imana yo iguherekeza ikakugeza mu myaka ishaka.”

Uyu mukecuru yakomeje avuga ko n’ubwo hari bimwe mubyo atibuka neza yagiye yibagirwa, yibuka ko imfura ye yavutse mu 1942 , usibye we yujuje imyaka 100 yibuka ko na nyina umubyara yapfuye afite iyi myaka.

Asaba abakiri bato gukora ibijyanye n’igihe barimo cy’iterambere rigezweho ariko ntibite ku mvugo zipfobya imbaraga n’ubushobozi bw’Imana.

Yagize ati “Ndasaba urubyiuko kutita kubicantege biriho bagakora ibijyanye n’iterambere rigezweho, bakore hanyuma bizere Imana.”

N’ubwo atakibasha kubona, Nyirakabano avuga ko iyo abuzukuruza be bavuga abumva amajwi akabasha kuyatandukanya.

- Advertisement -

Abo mu muryango we bavuga ko iyo barikumwe nawe nta rungu bagira kuko abaganiriza ,abaha impanuro harimo no kubigisha amateka ya kera, mu biruhuko usanga abana bato barikumwe baseka bishimye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke