AMAFOTO: Jimmy Mulisa yatangije umushinga wo gukura abana ku muhanda akabagira abakinnyi

webmaster webmaster

Biciye muri Umuri Foundation yashinzwe n’umutoza wungirije muri AS Kigali FC, Jimmy Mulisa, hatangijwe umushinga wo kuzenguruka Umujyi wa Kigali hashakwa abana biganjemo abo ku muhanda bafite impano yo gukina ruhago kugira ngo bafashwe gukurikiranwa banafashwe.

Ni umushinga wiswe “6 Aside Street Football Tournament 2021”, watangijwe n’Irerero ry’Umupira w’Amaguru rya Jimmy Mulisa ryitwa Umuri Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Umujyi wa Kigali n’abandi.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, gitangirira mu Umurenge wa Kimironko mu Akagari ka Nyagatovu.

Bamwe mu bakinanye na Jimmy Mulisa, nka Karekezi Olivier na Kamanzi Karim bari baje kumushyigikira muri iki gikorwa bahamya ko kizafasha abana b’Abanyarwanda kugaragaza impano zabo.

Musirikare David usanzwe ari umukozi w‘Umujyi wa Kigali, akaba ashinzwe ibikorwa bya Siporo mu Akarere ka Gasabo, na we yari yitabiriye iki gikirwa ndetse na Tuyishime Eric uzwi nka “Congolais” yari yaje guha ubutumwa abana bo muri aka gace, cyane ko ari ho avuka.

Hari kandi bamwe mu batoza basanzwe bamenyerewe mu gutoza abana, nka Nkotanyi Ildephonse wahoze muri Interforce FC usanzwe anafite Irerero ryitwa Shanning FA.

Dr Julius Kamwesiga Ushinzwe ibikorwa bya AHF-Rwanda mu Gihugu akaba n’Ushinzwe Ubuvuzi muri uyu mushinga na we yari yitabiriye iki gikorwa, cyane ko uyu mushinga usanzwe ari umufatanyabikorwa wa Umuri Foundation.

Abana barenga 200 ni bo bari bitabiriye iri rushanwa. Hakinwaga iminota 15, amakipe agenda akuranamo kugeza habonetse iyegukanye igikombe cyari cyateganyijwe.

- Advertisement -

Nk’uko Jimmy Mulisa yabivuze, hazagenda harebwa abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bazaba bitwaye neza kurusha abandi, hanyuma bakurikiranywe biciye muri Umuri Foundation, cyane ko banafitanye ubufatanye n’ikipe ya AS Kigali FC isanzwe ikina mu Cyiciro cya Mbere.

Aganira n’itangazamakuru, Jimmy Mulisa yavuze ko ikimuraje inshinga ari ugutanga umusanzu we mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kandi ahamya ko hari impano zikwiye kubyazwa umusaruro.

Ati “Mwabibonye ko abana bakunda umupira. Hano hantu hari abana bafite impano. Ubuyobozi bwigeze kuntumira bumbwira ko hano hari abana bo ku muhanda, bunsaba kuza kubaganiriza.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe naraje mbaha imipira ibiri, ariko nk’uwakinnye nsanga harimo abana bafite impano. Nahise ngira igitekerezo cyo kuzenguruka Umujyi wa Kigali dushaka impano. Njye nizera hazavamo abana bazagirira Igihugu akamaro.”

Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko n’ubwo benshi bamwe ari abana baturuka mu miryango itifashije, bitababuza gukina umupira w’amaguru kuko ushobora guhindura imibereho y’imiryango ya bo. Ikindi ni uko bizafasha kugabanya abana bo ku muhanda no kwirinda ibibyobwenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yakomeje asaba inzego bireba zirimo FERWAFA nk’Urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo, kugira icyo zikora kuko mu Rwanda hari abana benshi kandi bakeneye gukina umupira w’amaguru ariko babuze uburyo.

Ati “Ibi ni byiza cyane. Wenda nka FERWAFA ibishinzwe na Minisiteri ya Siporo bagerageza bakongera ibikorwaremezo kugira ngo abana babone aho bakinira kuko barahari kandi bafite impano. Bagerageze bagire icyo bakora.”

Yakomeje avuga ko we n’umuntu uzi neza icyo umupira wamumariye kandi abikesha Igihugu cye, ahora yumva arajwe inshinga no gufasha abana bakabyaza umusaruro impano zabo.

Yongeyeho ati “Njya numva abantu bavuga ngo nta mpano, ariko urebye hano impano ziruzuye. Ikindi ni uko umupira ushobora no kugufasha kuva mu bikorwa bibi byo ku muhanda birimo kunywa ibiyobyabwenge. Nanjye iyo ntafashwa n’abatoza wasanga nari kujya ku muhanda. Ariko umupira waramfashije.”

Karekezi Olivier na Kamanzi Karim nk’abanyabigwi muri ruhago y’u Rwanda, bavuze ko bazakomeza gutera ingabo mu bitugu mugenzi wa bo, Jimmy Mulisa mu bikorwa byo gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane ko na bo bahamya ko hari abana benshi bafite impano yo gukina ruhago.

Aba kandi bunze mu rya Jimmy, basaba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, gushyigikira ibikorwa byose by’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko impano zo zirahari.

Musirikare David nk’umukozi w’Umujyi wa Kigali ariko ushinzwe ibikorwa bya Siporo mu Akarere ka Gasabo, yavuze ko ubufatanye bafitanye na Umuri Foundation hari icyo buri gutanga kuko hari abana bamaze kuva ku muhanda biciye mu marushanwa y’iri rerero ryashinzwe na Jimmy Mulisa.

Bamwe mu bana bari bitabiriye iki gikorwa, barimo uwitwa Irakoze David w’imyaka icumi utuye muri aka Kagari na Mugisha François Xavier w’imyaka 17, bavuze ko babona hari icyo bazungukira muri Umuri Foundation.

Iki gikorwa kizabanza gukorerwa mu Umujyi wa Kigali mu bice bigera kuri bitandatu. Mu Cyumweru gitaha kizakomereza i Kinyinya, bahave baje no mu bindi bice.

Umuri Foundation yatangiye mu 2019. Ubu ibarizwamo abana barenga 300 barimo abahungu n’abakobwa bigishwa gukina umupira w’amaguru. Aba bana harimo abafashwa kwiga no guhabwa ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW