Gitifu w’Akarere ka Muhanga yimuriwe mu Karere ka Rulindo

webmaster webmaster

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace yahawe inyandiko imwimurira mu Karere ka Rulindo, avuga ko kwimurwa bisanzwe kandi aho agiye azakora akazi uko bisanzwe ndetse akarushaho.

Gitifu w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace yimuriwe mu Karere ka Rulindo

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi yanditswe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo.

Iyo baruwa kandi isaba Kanyangira kuba yageze muri ako Karere yimuriwemo bitarenze taliki ya 01 Ukuboza 2021.

Muri iyo nyandiko yagenewe inzego zitandukanye harimo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ivuga ko uyu  Kanyangira agomba gukurwa ku rutonde rw’imbonerahamwe rw’abakozi b’Akarere ka Muhanga, agashyirwa ku rutonde rw’abakozi b’Akarere ka Rulindo yimuriwemo.

Kanyangira Ignace yari amaze imyaka imyaka 3 muri aka Karere ka Muhanga.

Bamwe mu bakozi babwiye UMUSEKE ko yari afite ijambo rikomeye ku mitangire y’amasoko mu Karere, kuko ngo uwo yashyigikiraga ari we watsindiraga isoko kuko yagiye abipfa n’abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi bafite amasoko mu nshingano, kugeza bamwe muri abo basabye ko yimurirwa ahandi.

Abandi muri aba bakozi bavuga ko mu minsi ishize, hari abo yambuye zimwe mu nshingano batangiye kugaragaza imicungire mibi y’umutungo w’Akarere cyane  mu mitangire y’amasoko.

Mu kiganiro uyu Muyobozi yagiranye n’Umuseke yavuze ko ibi bivugwa ari “amagambo.”

Kanyangira Ignace ati “Kwimura umukozi ni ibintu bisanzwe mu nyungu z’akazi. Koherezwa ahandi ni ukoherezwa, ukugenera akazi ni we ukugenera n’aho ujya kugakorera kandi umuntu aragenda akagakora neza ndetse no mu bwitange kurushaho.”

- Advertisement -

Kanyangira Ignace asimbuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo  Bizumuremyi Ali Bashir.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga