APR FC yagarukiye ku muryango mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezerewe na RS Berkane

webmaster webmaster

Igitego kimwe rukumbi cya Byiringiro Lague ntikibashije kugeza APR FC mu matsinda ya CAF Confederation Cup ni nyuma y’uko RS Berkane byayisabye imbaraga mu gice cya kabiri igatsinda ibitego 2 ndetse igahita isezerera APR FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Najji Larbi yishyuye igitego cya APR FC ku munota wa 66 w’umukino

APR FC yari yasuye RS Berkane mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane.

Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina yaranganyirije i Kigali 0-0, APR FC buri yose yari ibizi ko kugira ngo igere mu matsinda igomba gutsinda umukino, gusa APR FC yari ifite n’amahirwe yo kuba yakwinjiza igitego ubundi ikanganya bikayiha gukomereza ku gitego cyo hanze.

Umukino watangiye RS Berkane nk’ikipe iri mu rugo ishaka igitego hakiri kare ariko amahirwe yabonye ubwugarizi bwa APR FC n’umunyezamu Ishimwe Pierre baba ibamba.

APR FC yakinaga umukino wayo ituje ndetse igerageza kubaka uburyo bw’igitego ariko babanza kugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague amaze gucenga ubwugarizi bwa RS Berkane, ni ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves ni nako igice cya mbere cyasojwe APR FC ifite 1-0.

Mu gice cya kabiri RS Berkane yaje yariye karungu maze icurika ikibuga ishaka kwishyura.

Umutoza Florent Ibenge wa RS Berkane yagiye akora impinduka zitandukanye ashyiramo abasore nka Chama Clatous n’abandi, izi mpinduka zatanze umusaruro kuko bashyize igitutu kuri APR FC kugeza ku munota wa 66 ubwo babonaga igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Najji Larbi.

RS Berkane yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 76 iza kukibona gitsinzwe na Mohammed Aziz ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Prince akawukuraho ariko akabura umufasha maze usanga Aziz aho ahagaze awohereza mu rushundura.

- Advertisement -

RS Berkane yakomeje gushaka uko yabona igitego cya 3 ndetse ibona n’amahirwe ariko umunyezamu Ishimwe Pierre abyitwaramo neza.

Umukino warangiye RS Berkane itsinze 2-1 igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup isezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

APR FC muri rusange yakinnye neza nubwo itabashije kurinda igitego yari yatsinze
Aba ni 11 APR FC yabanjemo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW