Kiyovu Sports yihanangirije Rayon Sports iyitsinda ku nshuro ya kabiri

webmaster webmaster

Kuri iki Cyumweru mu mukino w’ishiraniro w’abakeba uhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, warangiye ku ntsinzi y’Urucaca iyi kipe y’Icyatsi kibisi n’umweru yatsinze 2-0 ni ku nshuro ya kabiri Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu muri uyu mwaka.

Kiyovu Sports yongeye gutsinda Rayon Sports kandi iyirusha

Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ni mu gihe umukino waherukaga guhuza aya makipe muri shampiyoma y’umwaka ushize yari yanganyije 1-1.

Uyu mukino wakurikiye undi w’umunsi wa 7 aho Gasogi United yanganyije na Espoir FC 0-0, ni mu gihe iyabaye AS Kigali yo yanganyije na Musanze FC 1-1, Police FC inganya na Gicumbi FC 0-0.

Kiyovu Sports yari yagaruye Emmanuel Arnold Okwi umukinnyi ukomeye ukomoka muri Uganda na mugenzi we Muzamiru Mutyaba we utakinnye bari bamaze iminsi badakina kubera ikibazo cy’uburwayi.

Rayon Sports nta mpinduka nyinshi zari zabaye ku ruhande rwayo, nubwo Kwizera Olivier yari yatangiye imyitozo ariko ntabwo yari yiteguye ku buryo yakina uyu mukino arinda izamu.

Masudi Djuma wari umaze iminsi akoresha Bashunga Abouba na Hategekimana Bonheur basimburana mu izamu, uyu munsi yahisemo gukinisha Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

Iminota 10 ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga akirimo kwigana, akina imipira miremire, gusa hagati ha Kiyovu Sports harusha cyane aha Rayon Sports.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 15, umunyezamu Hakizimana Adolphe yacomekeye umupira muremure Nizigiyamana Karim Mackenzie, acika ubwugarizi bwa Kiyovu Sports yinjira mu rubuga rw’amahina atanga umupira kuri Kevin Muhire wateye mu izamu umupira unyura hejuru y’izamu.

Kiyovu Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 18 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin nyuma y’amakosa y’umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse nabi ariko ateye umupira awihera Kevin atsinda igitego.

- Advertisement -

Ku munota wa 21, Manace Mutatatu yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports ariko ateye mu izamu unyura hanze.

Ku munota wa 26, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira ukomeye wa Okwi kuri coup-franc yari ateye ku ikosa ryari rimukorewe.

Masudi Djuma yaje gukora impinduka hakiri kare, Sanogo Sulaiman asimbura Mugisha Francois Master.

Ku munota wa 41, Kevin Muhire yongeye guhusha igitego cyabazwe, ni nyuma y’umupira mwiza yahinduriwe na Youssef ariko ateye mu izamu n’umutwe unyura hejuru. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Manace Mutatatu bavuyemo hinjiramo Mujyanama na Niyonkuru Sadjati.

Ku munota wa 49, Mackenzie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Kiyovu ariko rutahizamu Onana ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Rayon Sports mu gice cya kabiri yakomeje kurusha Kiyovu Sports mu minota ya mbere, ku munota wa 58, Sadjati yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uturutse muri koruneri ariko Kimenyi Yves uwusubiza muri koruneri.

Ku munota wa 64, Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri cya Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

Ku munota wa 67, Kiyovu Sports yakoze impinduka, Ishimwe Kevin asimburwa na Mugenzi Bienvenue.

Ku munota wa 78, Youssef yasimbuwe na Rudasingwa Prince ni mu gihe ku munota wa 81 Ishimwe Saleh yasimbuye Picou.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko ibona byibuze igitego 1 ariko biranga umukino ari Kiyovu Sports iwutwaye n’ibitego 2-0. Mu mukino wabaye tariki ya 24 /10 /2021 nabwo Kiyovu yatsinze Rayon 2-1.

Undi mukino wabereye i Rubavu, Bugesera FC yatsinze Marines 6-2.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW