APR FC yerekeje muri Maroc n’indege yihariye

webmaster webmaster

APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na RS Berkane uteganyijwe kuri iki Cyumweru.

APR FC yerekeje muri Maroc

Kuri uyu wa Gatanu saa yine (10h00, a.m) Ikipe y’Ingabo z’igihugu nibwo yerekeje muri Maroc gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane, umukino ubanza amakipe yanganyije 0-0.

APR FC yahagurutse mu Rwanda mu gihe yatinze kwerekeza muri Maroc nyuma y’uko ubwami bw’iki gihugu buhagaritse ingendo z’indege zerekezayo.

APR FC yahagurutse n’indege yihariye nyuma y’uko nta bagenzi bemerewe kujya muri kiriya gihugu.

Iyi kipe yahagurutse iri kumwe na Jacques Tuyisenge wari umaze igihe afite imvune aho yajyanye  na bagenzi be, mu gihe Karera Hassan na Bonheur bo basigaye.

Biteganyijwe ko Karerea Hassan yerekeza ku mugabane i Burayi agiye gukora igerageza mu makipe yo muri Finiland.

Byiringiro Lague wakinnye iminota micye mu mukino ubanza wabereye i Kigali yasubitse ubukwe bwe yari afite kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo afashe ikipe mu rugamba rwo gusezerera RS Berkana.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ariko atari 0-0, kugira ngo ibone itike yo kwerekeza mu matsinda bwa mbere ya CAF Confédération Cup.

Umukino wo kwishyura wa APR FC uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, muri Maroco.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW