AS Kigali yakuriye inzira ku murima Abareyo bavuga ko bibwe ibara ry’ubururu

webmaster webmaster

Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis yakuriye inzira ku murima abavuga ko iyi kipe yibye ibara ry’ubururu ry’imyenda ya Rayon Sports, avuga ko bakwiye gukina  umupira mwiza bakava mu bintu bidafite shinge na rugero kuko iyi myenda itabanditseho nka ntakorwaho.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwashwishwiburije Abareyo bavuga ko bibwe imyenda

Ibi abigarutseho nyuma y’uko ubwo AS Kigali yamurikaga imyenda izifashisha muri shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, maze bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibaripfane bakavuga ko iyi kipe yabibye imyenda yabo Y’ibara ry’ubururu.

Mu gisa no guca amazimwe, Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis mu gusubiza Abareyo yabasubije ko nta muntu numwe batwariye imyenda kuko ubururu bari babusanganywe ndetse nta n’uwiyandikishijeho ibara runaka kuko buryo ari ntakorwaho.

Ati “Hari ubutumwa nshaka gutanga ku bimaze igihe bivugwa, ndashaka gutangariza abanyarwanda n’abantu bose ko nta muntu twatwaye imyenda, bimaze igihe bitambuka ariko nta muntu twatwaye imyenda kuko ni iyacu twaguze, twari dusanzwe twambara ubururu buhiye rero duhitamo kwambara ubudahiye kandi ni amahitamo yacu. Reka nguhe urugero mu Bwongereza, Leister City, Everton na Chelsea zambara ubururu ariko ntawuvuga ko yibwe  imyenda.”

Gasana Francis yakomeje avuga ko nta muntu wiyandikishijeho imyenda ye mu Rwanda, abasaba gukina umupira mwiza bakava muri utwo tuntu duto kuko imyenda atariyo ikina umupira mwiza abanyarwanda bakeneye.

Yagize ati “Abantu babyumva mu buryo butandukanye ntibabyumve nabi, twe nta muntu numwe twatwaye imyenda ni iyacu twahisemo kandi tubona itubereye, nta muntu mu Rwanda ufite imyenda ye yandikishije ku buryo yavuza ngo ntawuzayikoraho. Abantu ni bakine umupira ntabwo imyenda ariyo ikina, bave muri utwo tuntu dutoya tworoheje ahubwo turebe bigari, duhe abanyarwanda umupira mwiza, bishimire umupira.”

Ibi  umunyamabanga  wa AS Kigali abivuze nyuma y’uko ubwo Rayon Sports imaze gutsinda AS Kigali ibitego 2-1, uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yigambye abinyujije kuri Twitter ko bakomeje gukubita abajura barimo uwabibiye ibara ry’ubururu.

Yagize ati “Ndibutsa Abareyo ko turi mu Cyumweru cyo guca agasuzuguro no gukubita abajura, nyuma yo gufata uwatwibiye ibara turashaka gufata uwatwibiye abakinnyi tukamukubita inkoni eshatu, tukamuhabya tukadimba mu kibuga agakwira imishwaro akayabangira ingata.”

Umunyamabanga wa AS Kigali Gasana Francis, agaruka ku kwirukanwa ku mutoza mukuru Eric Nshimiyimana, yavuze ko atari kare kuko bari bamaze gutakaza amanota menshi bitari ngombwa.

- Advertisement -

Ati “Umusaruro kuri twe si mwiza kuko twanganyije imikino yikurikiranya twavuga ko ari myinshi kandi ikomeye, gutakaza amanota muri ubwo buryo ni ikibazo. Iyo urebye ikipe dufite yego ni nziza ariko ni nabo bayubatse kuko si abatoza babi ariko ibyo dushaka kugeraho iyo ubona tutabigeraho ushaka impamvu. Nta kibazo na kimwe gihari mu bakinnyi, iyo niyo mpamvu twatinze tuvuga tuti tuganire turebe ko hari icyahinduka.”

Gasana Francis avuga ko kuba bahaye umutoza Jimmy Mulisa kuba afashe iyi kipe mu gihe cy’ukwezi mu gihe bagishakisha umutoza mukuru uza gutoza iyi kipe, yavuze ko Mulisa asanzwe azi iyi kipe.

Yagize ati “Jimmy Mulisa twari dufitanye imikoranire biciye muri Umuri Foundation, byari bitworoheye rero nk’umuntu usanzwe azi kipe kuza kuba ayifashe. Arayimenyereye, yabanaga natwe kandi twakoranaga.”

AS Kigali ivuga ko ikiri mu isiganwa n’andi makipe yo mu guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022, gusa ngo nyuma y’isesengura ryakozwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, imikino icyenda yari ihagije ngo umutoza mukuru asezererwa bigendanye no kunganya n’amakipe nka Marine no gutsindwa na Rayon Sports.

Jimmy Mulisa akaba agomba gutoza iyi kipe mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa kwakiyongera mu gihe umutoza yaba ataraboneka, gusa ngo nta bitangaza byinshi bamwitezeho nubwo afite ubushobozi, ariko siwe uzasigarana iyi kipe mu buryo bwa burundu.

Umutoza Mukuru AS Kigali irimo gushaka ni ufite byinshi yagezeho biruta iby’umutoza bari basanganywe yari yaragezeho.

AS Kigali ku rutondwe rwa shampiyona iri ku mwanya gatatu n’amanota 16 inganya na APR FC igifite ibirarane 3 ndetse na Police FC nayo ifite amanota 16. Mu mikino icyenda ya shampiyona, AS Kigali yatsinzemo 4 inganya 4 itsindwa umwe wa Rayon Sports.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW