AS Kigali yirukanye Umutoza Mukuru n’umwungiriza we “batsinzwe na Rayon Sports”

webmaster webmaster

Nyuma y’uko AS Kigali itsinzwe na Rayon Sports 2-1, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije.

Eric Nshimiyimana yasabye Abanyamakuru kutaba abafana (Archives)

Ni umukino wabaye uyu munsi ubera kuri Stade Regional i Nyamirambo aho Rayon Sports yayitsinze 2-1, Rharb Youssef na Manace Mutatu nibo batsindiye Rayon Sports mu gihe Bishira Latif yatsindiye AS Kigali.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino ntabwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwigeze bubyihanganira bigendanye n’umusaruro bamaze iminsi batanga, bafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabir.

Perezida wa AS Kigali yavuze ko batandukanye n’aba batoza kubera umusaruro muke, ejo ngo nibwo hazamenyesha abakunzi b’ikipe umutoza w’inzibacyuho.

Ati “Nibyo twatandukanye na bo. Nta kindi ni ukubera umusaruro muke. Ejo saa 10:30’ muzamenya umutoza mushya wa AS Kigali.”

Ikipe ya AS Kigali, komite nyobozi yayo ifite inama ejo mu gitondo ku Cyumweru ari nabwo hazemezwa umutoza ugomba gufata iyi kipe.

Eric Nshimiyimana yirukanywe nyuma y’uko mu mikino 9 ya shampiyona yatsinzemo Espoir FC, Gorilla FC, Kiyovu Sports na Gicumbi ni mu gihe yanganyije na Police FC, Etincelles FC, Musanze FC na Marines FC batsindwa na Rayon Sports.

Eric Nshimiyimana asize AS Kigali ku mwanya wa 3 n’amanota 16 inganya na APR FC ya kabiri ni mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 20.

Hari amakuru avugwa ko Mashami Vincent usanzwe atoza Amavubi ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali aka umutoza mukuru w’iyi kipe.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/eric-nshimiyimana-yakoresha-amagambo-akomeye-yiyama-itangazamakuru-rivuga-umusaruro-we-muke.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW