BEKENI uzwiho gutebya ashobora kusubira kwicara ku ntebe y’umutoza wa ETINCELLES FC

Ikipe ya Etincelles FC iherutse gutandukana umutoza Habimana Sosthène, ubuyobozi bwa bwaciye amarenga ko uwari umuyobozi wa tekinike, BEKENI ashobora kuba umutoza mukuru.

Bekeni yavuze ko yiteguye kuganira n’ubuyobozi bwa Etincelles FC ku ngingo yo kumugira umutoza

Perezida wa Etincelles FC Ndagijimana Enock avuga ko nta gihindutse mu mukino ikipe ifitanye na APR FC uzatozwa na Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni.

Ati “Uyu munsi ni Radjab (coach) watoje, ariko kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere ubu tugiye gushaka umutoza ariko ikigaragara ni uko ushinzwe tekinike nituganira bikagenda neza ni we uza kuba umutoza mukuru wa Etincelles.”

Abajijwe niba imikino yo muri iki Cyumweru ari Bekeni uzayitoza, Perezida Enock yavuze ko bishoboka cyane.

Ati “Cyane rwose birashoboka ko yayitoza ibiganiro hagati yacu nibiba byagenze neza.”

Ku mutoza Bizimana Abdou we avuga ko ibyo gutoza Etincelles akava ku mwanya w’Umuyobozi wa tekinike ntabyo azi, ariko ko niba Perezida yabyemeje bishoboka kuko ngo ari ikipe yamureze nubwo ibyo bitabahesha uburenganzira bwo gupfa kumuha inshingano atabajijwe.

Ati “Niba Perezida yabivuze, ubwo ni ko abitekereza gusa nyine ntabwo ndi garde-robe (akabati kajyamo imyenda) uterura ukajyana uko wishakiye nanjye ndi umuntu hari ibyo ntekereza, na we hari ibyo atekereza. Ubwo tuzahura wenda nituganira tuzagira ibyo twumvikanaho ariko kugeza magingo aya ndacyari ushinzwe tekinike wa Etincelles FC.”

Ku itariki 15 Gashyantare 2020 ni bwo Bekeni wari umaze iminsi mike atoza Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW