Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 yahakanye imbunda ivugwa kuri Urayeneza

webmaster webmaster

Urugereko Rwihariye Rushinzwe Kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urayeneza Gerard wabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe amaze igihe afunzwe ku byo yita akagambane (Archives)

Muri uru rubanza, humviswe abatangabuhamya barimo Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, icyakora kuri iyi nshuro yageze imbere y’Urukiko yahinduye imvugo, avuga ko ibyo yashinje Urayeneza byari ibinyoma, anasaba imbabazi Urukiko, avuga ko yabitewe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye.

Yagize ati “Natanze ubuhamya mbikanguriwe n’umugore witwa Ahobantegeye Charlotte wampaye inzoga na telefoni ngo nzabashinje [mvuga ko] naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.”

Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye
i Gitwe.

Habiyambere kandi yongeyeho ko ibijyanye n’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntayo azi kuko akimara kuba Burugumesitiri w’iyi Komini hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso birimo no kuhatera imiyenzi.

Yongeyeho ko nta makuru y’imibiri yabonetse mu byobo byari biri mu bitaro bya Gitwe yigeze yumva, ati “Ntayo nigeze menya,” anavuga ko Urayeneza atigeze avugwaho imbunda, ahubwo yavuzwe ku muhungu we, ashimangira ko ibindi byavuzwe kuri Urayeneza ari ubugambanyi.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Mujawabega Immaculee, wavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, bubeshya kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo rwe na barumuna be batatu, bityo atigeze abona uko agera kuri bariyeri zari hanze ngo amenye amakuru y’ibyari biri kuhabera.

- Advertisement -

Yavuze ko guhera tariki ya 8 Gicurasi mu 1994 kugera ku itariki ya 9 Kamena mu 1994, batandukanye bakajya mu Birambo, abandi bagakomeza basanganira Inkotanyi bityo ibya mbere y’itariki bahuriyeho ntabyo azi kuko inzira Uwumuremyi yanyuzemo ntaho yari guhurira na Urayeneza.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Munanira Alexandre wavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Akomeza avuga ko yahamagawe n’undi muntu wo muri CNLG (yahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside) ndetse na Anitha na Wilton wari umuyobozi wa Koreji ya Gitwe, bamusaba gushinja Urayeneza.

Yavuze ko yongeye guhamagarwa na Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukeneye kumva ayo majwi bakayumva.

Ku ruhande rwa Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yihishe mu nyubako itari yuzuye y’ibitaro bya Gitwe, ahari bariyeri yabagaho Munyampundu Leon bita Kinihira, akavuga ko Sibomana Aimable (wavuze ko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma) yari azi amakuru y’uko hari ibyobo bibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uru rubanza rwamaze amasaha icyenda, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukuboza, 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: IGIHE

UMUSEKE.RW