Cardinari Kambanda yamaganye abaryamana bahuje ibitsina, asobanura ingaruka mbi zabyo

webmaster webmaster

Arkiyepiskopi wa Kigali, Caridinari Antoine Kambana yavuze ko abakora ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina  ari bihakana Imana ndetse ko ari ibigamije gutesha agaciro ikiremwa muntu.

Arikiyesikopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda (Archives)

Caridinari Antoine Kambanda yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukuboza 2021, mu kiganiro na RBA.

Ingingo y’Abaryamana bahuje ibitsina “Ubutinganyi” ntivugwaho rumwe mu bihugu bitandukanye byo ku Isi aho usanga hari ibihugu biha ubwisanzure busesuye abantu bakora ibi bikorwa, gusa hakaba hari n’abandi usanga ibi bikorwa bitemewe ndetse hakaba n’amategeko abihana.

Mu Rwanda, abaryamana n’abo bahuje igitsina nta ngingo y’Itegeko ibihana. Gusa amategeko yo mu Rwanda ataganya gusezerana k’umugore n’umugabo.

Caridinari Kambanda agurika kuri iyi ngingo, ashingiye ku ijambo ry’Imana yavuze ko itegeko ry’Imana ribibuza kandi bishobora gutuma ikiremwa muntu kizima.

Yagize ati “Kiliziya ishingiye kuri Bibiliya kandi ishingiye ku itegeko ry’Imana kandi ishingiye kuri kamere. Itegeko ry’Imana rivuga ko umugabo arongora umugore, umugore ashyingirwa n’umugabo bakabyara, bakubaka urugo. No guhuza umubano, kuryamana nk’umugabo n’umugore ni ibintu muri kamere biganisha ku gutanga ubuzima. Inyoko muntu ikomeze naho ubundi yacika.”

Yakomje ati “Nk’uko umuntu agomba kurya abeho ni nako umugabo ashaka umugore, umugore agashakwa n’umugabo bakubaka urugo kugira ngo abantu bakomeze, ni ugutsinda urupfu.”

Caridinari Kambanda yavuze ko ibikorwa by’ubutinganyi biba bigamije irari ndetse ko iyo bikozwe n’abakiri bato bituma hatabaho kororoka k’umuryango.

Yagize ati “Hanyuma rero uko kuryamana kw’abagabo n’abagabo  cyangwa abagore n’abagore ni ibintu by’irari ry’umubiri. Noneho usanga byavuye mu murongo, noneho ikibi ni uko iyo bitojwe abato baba bagoramye.”

- Advertisement -

Caridinari Kambana yavuze ko hari ibihugu bimwe kuri ubu abaturage babyo babuze urubyaro ahanini bitewe  n’uko babaswe n’ubutinganyi ndetse ugasanga hatangiye gukoreshwa uburyo bw’ifashisha Laboratwari kugira ngo haboneke urubyaro, ibintu avuga ko bidakwiriye.

Yagize ati “Uzasanga hari ibihugu tuzi neza ko bifite ibibazo by’urubyaro, bingingira abantu kubyara. Bageze aho bashakisha uko bateranya intanga, ibintu nanone bitubaha agaciro ku muntu, na byo ntabwo ari byo.”

Yakomeje ati “Kuko ibintu byo muri laboratwari ku  buzima bw’umuntu ni ibintu bigomba kwitonderwa kuko byototera agaciro k’umuntu, ejo ukazasanga ibintu bihindutse ukundi. Kiliziya rero isaba ko habaho uburyo bwa kamere bwo gutwita no kubyara. Abaganga bashobora gufasha umuntu ufite ibibazo byo kubyara, ariko ibyuma ntibisimbure umuntu kuko bigenda bigana ahabi noneho bigatuma umuntu agenda ahinduka nk’igikoresho cyangwa nk’icyuma.”

Kugeza ubu usanga umuryango Nyarwanda utarakira abaryamana bahuje ibitsina ndetse hakaba ubwo na bo batiyakira muri sosiyete.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW