Dr Nsanzimana yahagaritswe ku buyobozi bwa RBC “ngo hari ibyo akurikiranyweho”

webmaster webmaster

Uwari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Sabin  Nsanzimana yahagaritswe kuri izi nshingano mu gihe kitazwi kubera impamvu zitashyizwe ahagaragara z’ibyo agomba gusobanura.

Dr. Sabin Nsanzimana yahagaritswe ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa RBC

Itangazo risinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Ukuboza 2021, rivuga ko uyu muyobozi yahagaritswe ku mwanya yarimo.

Iri tangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti, “Dr. Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).”

Mu mpamvu iri tangazo rigaragaza yatumye ahagarikwa ngo “Ni uko hari ibyo agomba kubanza gusobanura akurikiranyweho.”

Uyu ukaba ari umwanzuro wafashwe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 112.

Muri Kanama 2019 nibwo Sena yemeje ko Dr. Sabin Nsanzimana ko aba Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW