Nyanza-Nyagisozi: Abahinzi b’urutoki barataka igihombo baterwa n’indwara yitwa Kabore

webmaster webmaster

Bamwe mu bahinzi bo mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza barataka igihombo baterwa n’uburwayi bw’urutoki

Abahinzi bavuga ko urutoki rwabo rwadutsemo indwara ya kabore

Mu biganiro bigamije guha abaturage umwanya bakagaragaza uruhare rwabo mu bibakorerwa, cyane mu itegurwa ry’imihigo y’akarere, bikaba byarakozwe n’Abanyamakuru baharanira amahoro ku bufatanye n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), abahinzi bavuze ko babangamiwe n’indwara ya kabore yibasira urutoki rwabo bigatuma iterambere ridindira.

Ubusanzwe Umurenge wa Nyagisozi ni umwe mu igize Akarere ka Nyanza ihingwamo urutoki ku buryo bushimishije gusa abahinzi bavuga ko muri iyi minsi hari indwara ya kabore ifata urutoki rukazana amakoma y’umuhondo nyuma yaho rukuma.

Mukasine Immaculee uhinga urutoki ati “Twari twagize amahirwe yo kubona intsina zo mu bwoko bwa fiya ariko ubu turi guhura n’ikibazo cy’uburwayi bwa kabore buri kwibasira urutoki rwacu rukuma bityo ntitubone umusaruro.”

Kanani na we ati “Ujya kubona ukabona intsina zumye amakoma cyangwa zakwana ibitoki ntibikure bityo bikatugiraho ingaruka zirimo kutabona umusaruro.”

Aba bahinzi bakomeza  basaba ko bafashwa kurwanya iyi ndwara kuko biri kubagiraho ingaruka biturutse ku kutabona inyungu ku byo baba bashoye.

Umwe ati “Dufashijwe kurwanya iki kibazo byibura bakaba banadushakira izindi ntsina zidafatwa n’uburwayi kuko turi guhura n’ibihombo bikomeye cyane kandi ariho tuba twizeye gukura ibidutunga ndetse tukishyurira n’abana bacu amashuri.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Nyanza, Nzungize Gustave avuga ko ikibazo cya kabore  gihari ndetse ko banatangiye gahunda yo kuvugurura urutoki.

Ati “Ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo ubu dufite site nyinshi zizavugururirwaho urutoki kuko bimwe mu bintu bikwirakwiza indwara z’urutoki harimo imihingire mibi, guhanahana intsina zirwaye n’ibindi, ibyo byose ni uburyo bukomatanyije bushobora kongera  uburwayi bw’intsina.”

- Advertisement -

Nzungize  kandi akomeza avuga ko batangije gahunda yo guhugura abahinzi bo muri Nyanza binyuze mu ishuri ry’abahinzi kugira ngo bigiraneho.

Ati: ”Tugiye kwegera abajyanama mu buhinzi (abafashamyumvire)  bari mu karere hirya no hino dukore uburyo bwa IYAMU (ishuri ry’abahinzi) ku buryo abahinzi begerana bagahurira mu murima w’umuturage bakigira hamwe uburyo bwo kurwanya indwara.”

Umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko bazakomeza gukorera ubuvugizi abaturage by’umwihariko abakora ubuhinzi kugira ngo ibibazo bagihura na byo mu kazi kabo bikemuke.

Yagize ati “Ubu tugiye kwegera ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo ibibazo bagihura na byo bikemuke.”

Inzobere mu buhinzi zivuga ko  Indwara ya Kabore iterwa n’uduhumyo twitwa Fusarium oxysporum f.sp.cubense ahanini ikava mu butaka aho ifata imizi y’intsina ikayizahaza mu bice by’imbere kandi ikaba ishobora no kugera mu makoma yazo.

Bumwe mu buryo bwo kuyivura cyangwa kuyirwanya bukaba ari ukuvura ubutaka hakoreshejwe imiti yabugenewe. Ikindi ni ugukoresha ibikoresho bisukuye mu gihe abahinzi bakorera urutoki no gukoresha imibyare mizima itarwaye kandi yakuwe ahantu hizewe.

Indwara ya kabore, kirabiranya ndetse n’igishorobwa ni zimwe mu zikunze kwibasira ubuhinzi bw’urutoki mu bice bitandukanye by’igihugu abahinzi bakavuga ko iyo zigeze mu mirima zisiga ziciye urutoki bikabagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro nk’uko baba bahinze bawiteze.

Kugeza ubu mu Rwanda, ubutaka buhingwa bungana na 23% bihungwaho igihingwa  cy’urutoki.

Abaturage babwiye ubuyobozi ko bahangayitswe n’indwara y’akabore
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA