EPISODE 29: Superstar arasabwa kwishyura ibihumbi 300 uyu munsi cyangwa Se agakatirwa gufungwa

Myasiro yitegereje Superstar ahita amubwira ati,

“Ese ni ubu buryo wifuje ko ibintu binyuramo? Wafatiranye umudamu wanjye wananiwe ngo tubikemure nk’abagabo? Harya icyo ushaka ni uko dukorana nk’uko byari kumera na mbere…?”

Atarasoza kuvuga Superstar yahise amuvugiramo ati,

“Mu buryo bworoshye cyangwa bugoye, umwanzuro wa nyuma umugabo afata iyo nta yandi mahitamo afite, yemera kuba umujyanama we agakora ikimujemo. Ese ugira ngo nari kuzongera kubona uburyo nkorwa mu ruhanga nawe nyakubahwa? Ubundi ibi bitwaye iki?”

Myasiro -“Umva musore reka ntiduhangane. Sawa dukomeze gukorana amasezerano wagiranye n’umugore agume afite agaciro kayo. Gusa uriyemeza ikintu kimwe.”

Superstar -“mbwira ndakumva!”

Myasiro- “Tuvugurure amasezerano wagiranye n’umugore wange dushyiremo ko ugiye gushaka insimburangingo ndetse n’igihe igikorwa nyirizina kizarangirira, wa mugani ndeke kwirirwa mvunika kandi arijye nyiri ikiraka cyangwa se niba nta bushobozi bwabyo ufite va ku bintu ureke gahunda nzikomeze nk’uko nari nzigereje.”

Superstar yahise atangira gutekereza,

“Nimbyemera bivuze ko Gasana araba avuye muri gahunda byose bikanjya ku mutwe. Myasiro azi neza ko nta mafaranga nabona yo kwigurira insimburangingo. Ariko se ubundi Jules ntiyajya mu mwanya wa Gasana? Gusa byatuma ajya hasi kandi akeneye amafaranga yaranguza. Ariko nta kibazo byose ni akazi kandi kazamuzanira inyungu vuba. Sinakwizera ibya Mugenzi, ikigaragara ni uko nta yandi mahitamo uretse kwemera ibi bya Myasiro wenda byampa icyizere cyo kubona amafaranga menshi mu gihe gito.”

- Advertisement -

Yahise yemera bahana iminsi 14 yo kuba igikorwa cyarangiye imodoka ihari kandi yateguriwe kuyigurisha. Superstar yahise ajya kureba Jules igitaraganya ni uko ataragerayo, Mugenzi ahita amuhamagara gusa amubwira ko akenewe byihutirwa. Superstar yahinduye icyerekezo agana kureba Mugenzi ni uko ahageze Mugenzi aramubwira ati,

“Ese Gad, waje ubundi ukaba ukora hano nk’uko mbere byari biri noneho gacye gacye ibintu tukabishakira inzira yo kubigorora. Ndi kwitegereza iri hema n’iki gikorwa watangije, nkabona hakenewe uruhare rwawe nk’umubumbyi wabumbye ibi mbonesha amaso.”

Superstar yibutse intego ze ko ari ugukorana n’uwo mugabo yumva na byo yabyemera gusa yibaza impamvu umugabo ari gutinda gufata umwanzuro, biramucanga. Yahise abwira Mugenzi ati,

“Mugenzi, burya amabwire, ni cyo kintu cya mbere gihendutse ku isi. Rero iyo watangiye kugengwa n’amabwire kandi wendaga kugera ku mwanzuro wawe ntabwo ushobora kwigera ubona amafaranga yahaza ukwifuza kwawe, rero kandi igihe cyose ibitekerezo by’abandi bikugenga bikaguhesha gufata umwanzuro, byanga byakunda intsinzi niyo wayibona, ntabwo iramba. Bivuze ngo dukwiye kuba abajyanama bacu ubwacu kandi tukifatira imyanzuro yacu kuko nituyifatirwa n’abandi tuzahora twumva ko iyacu idakora. Rero ndi kwibaza impamvu utinda kunyura mu muharuro kandi uwubonesha amaso…”

Atarasoza kuvuga Mugenzi yahise amubaza ati,

“Uri gushaka kuvuga iki Gad?”

Superstar -“Nyakubahwa, njyewe mfite ubwonko kandi mbwizera mbere y’uko nizera ikindi kintu cyose, narangiza nkabukoresha….nshaka kuvuga ko iyo mpawe umwanya kandi nkarindwa inkomyi ntakabuza ibyo nateguye bigira ubuzima. Rero nibazaga muri njye nti, kuki utinda gufata umwanzuro wo kumpa umwanya ngo niyerekane nk’uko wari waranyizeye ukimbona? Ese ukeneye izindi nama ziruta izo wigira kugira ngo umpe nkomereze aho nari ngeze?”

Mugenzi yatekereje umwanyaaa ahita abwira Superstar ati,

“Dore ubu amasaha arakuze. Ejo uzaze mu kazi ukore bisanzwe, mbanze ndebe igikwiriye cy’akamaro cyatuma dukorana mu buryo bwihuse, nanjye nk’uko wabivuze, mpa akanya mbe nkawe nkoreshe ubwonko mfite kuko burya sinari narigeze mbiha n’intekerezo ngo ndebe ko ibi bintu bizakora. Nkomeza kukwiseguraho kuko ngukoresha kandi nawe uri Boss!”

Superstar baremeranyijwe arataha asanga Jules nta we uhari ni uko amuhamagaye yumva telephone ye ntiriho. Yazindutse ajya gukora kwa Mugenzi gusa iminsi ikomeza kwicuma kandi abona Mugenzi ntacyo amubwira mukuba yafata umwanzuro. Buri mugoroba yanyuraga aho jules akorera akamubura yanamuhamagara agasanga telephone ntikibaho. Ibyo byari kimwe no kuri mushiki we Jacky kuko atafaga telephone, Liliane ntiyari akijya kwiga, mbese Superstar yibazaga irengero ry’abo bavandimwe rikamuyobera. Habura iminsi itanu gusa ngo amurike imodoka y’abandi, habura irindwi ngo igihe Sse yahawe cyo kuba yakatirwa ngo kigere, yagiye kubona abona Jules aramuhamagaye amubwira ko yamusanga aho akorera.

Superstar yarihuse vuba vuba, kuko yabonaga ukuntu nta gihe afite akumva abaye nk’umurwayi. Yari yarananutse kubera guhora ahangayikishijwe n’ibintu byose bimuri ku mutwe, gusa Liliane umukunzi we ntiyahwemaga kumuba hafi no kumukomeza amubwira ati, “Intambara, amakuba n’ibigeragezo tunyuramo muri buno buzima, byose ni amasomo abanziriza gukomera no kuba umunyembaraga kandi w’ikitegererezo”. Yarakomezaga ati “Mukundwa jyewe mbona iri ari ishuri urimo kandi mbona imbere yawe harenze uko abantu babitekereza, ntukamanike amaboko cyangwa ngo ucike intege kandi ndagukunda.”

Ibyo byatumaga Superstar ahorana umurava ndetse n’ibyishimo byo ku mutima kabone nubwo umuhengeri wari uri hafi kumumira. Yageze kwa Jules ahita amubaza,

“Musaza kuki wari warabuze bigeze hano koko, iyi minsi yose? Ntabwo bisanzwe n’ukuntu na mushiki wawe mwaburiye rimwe pe!”

Jules- “Twari muri gahunda z’umuryango, rero byabaye ngombwa ko tubura mu gihe twari duhanganye n’izo gahunda. Gusa ubu naje, sinzi wenda niba ntaratinze gusa ndakeka ko niba bigifite umurongo twakorana kakahava gusa niba byaranatunganye nta kundi.”

Superstar- “Oya. Nturakererwa. Ahubwo se wafashe cya kiraka ukagura insimburangingo tukagira vuba vuba nko mu munsi umwe cg ibiri imodoka ikaba irangije guteranywa.”

Jules yabitekerejeho ahita asubiza superstar ati, “Oya Boss, ahubwo ubyemeye njyewe nakuguriza amafaranga ukeneye y’insimburangingo ukazishaka ku bazifite kuko njye byansaba iminsi, gusa urumva ko naba nkugurije twakwandikirana.”

Superstar yumvise atewe ingingo ni uko aba abwiye Jules ko aza kubitekerezaho akamubwira. Yahise ajya ku kazi ke kwa Mugenzi yumva yashyushye mu mutwe gusa afitemo n’akajinya, nuko ahageze Mugenzi ahita amubwira ati,

“Harya ni gute wari kubigenza ko nakomeje kubona ibi bintu ntamusaruro bitanga? Rwose subirana akazi kawe gusa banza unsobanurire uburyo twari kugirana ubufatanye.”

Superstar yahise amusobanurira ukuntu we yari kujya atanga ibikoresho by’ubuntu bitewe n’ingano y’ibyaguzwe n’umuntu umwe cyangwa uwaranguye byinshi, amusobanurira kwa kundi bari ujya bagabana inyungu… nuko Mugenzi yumva ni byiza yumva ntiyari yarigeze abigerageza n’uko yegurira Superstar ihema kugira ngo ibintu bikorwe mu buryo. Yafashe umwanya asobanurira abantu ndetse n’abamaze guhaha bisanzwe, bagahabwa umuntu ubasobanura ibyiza byo gukorana na Mugenzi Electronics mu buryo bwo guhana amakuru y’ibicuruzwa bye. Abantu babonye ari amahirwe yabo yo kubona inyongera gusa babanza gusaba Superstar ko yabahamiriza niba koko ibyo avuga byakorwa. Yaraye abyigaho nuko mu cyakare ajya gufata million 1 n’ibihumbi 200 byaza nsimburangingo kwa Jules, aba akuyemo ibihumbi 600, ahamagaza umwe muri ba basore be, akoresha ayo mafaranga aza guhaha igikoresho kimwe gusa inshuro nyinshi kwa Mugenzi nuko yongeza uwo musore icy’ubuntu kugira ngo abantu babyizere.

Akiraho yahise abona numero ya Suzana imuhamagaye nuko ajya ku ruhande kwitaba:

Superstar -“Muraho neza Suza, amakuru yanyu se?”

Suzana- “Nimeza mwana wa, nari nasuye So aho afungiye none Afere-Social ashaka kukuvugisha ubu turi kumwe!”

Afere Social -“Musore bite sha? Niko niba waragiye gushaka uko So afungurwa harabura iki? Rwose biri kugaragara ko Rufonsi nta cyizere cyo kubona amafaranga amugombora, rero ejo azimurwa aburanishwe ahanwe n’inkiko, keretse gusa amafaranga akenewe abonetse uyu munsi. Rero musore niba utarayabona rwose, wikwigora ukundi!”

Yahise yumva akubiswe n’inkuba, akiri aho abona na message ya Myasiro imubaza impamvu ntacyijya imbere kandi iminsi yashize. Yatekereje ukuntu afite amafaranga ya Jules kandi na yo azakenerwa vuba, atekereza ibigiye kuba kuri Se, afunga umwuka ahita yohereza uwo mwanya ibihumbi 300, Se aba avuye mu gihome atyo!”

NTUGACIKWE NA EPISODE ya 30

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW