EPISODE 30: Se wa Superstar yarafunguwe bongeye kuvugana

“Mwana wanjye Gad, uraho neza? Ese ubayeho gute mwana wanjye ko numva nguhangayikiye? Aho ntiwaba warishyize mu byago ku bwanjye” Papa wa Gad ahamagara umwana we umunsi ukeye yibaza uko abayeho n’uko byaba byifashe iyo yagiye.

Superstar- “Papa amahoro abe kuri wowe! Icyingenzi ni uko wavuye muri Gereza, buriya ibindi bizabonerwa ibisubizo ariko ufite ukwishyira ukizana. Yego uku kwezi kwambereye ishuri riruta ayandi yose mu buzima aho mba ndi hose mpora nterwa ishema no kuba ndi umwana wawe. Papa mfite ubwoba!”

Papa Gad “Nyagasani! Ye? Ubwoba bw’iki wa mwana we? Ubundi se ni iki wakoze ngo amafaranga aboneke?”

Superstar -“Ubwoba mfite ni uko umurongo wanjye w’ubuzima ugiye guhinduka. Mfite ubwoba ko mfashe ishingano kandi narinkiri umunyeshuri, mfite ubwoba. Gusa ntungireho ikibazo maze kuba umuntu w’umugabo uzi icyo gukora. Papa ahubwo ugire umunsi mwiza reka njye mu kazi ndaza kukuvugisha.”

Ubwo Superstar yasoje kuvugana n’umubyeyi we, arabyuka ajya kwitegura yambara neza cyane kuko yari amaze kugwiza imyenda yamuhesha ishema mu bandi, ni uko arasohoka ngo agane kusa ikivi yatangiye. Agisohoka yahise akubitana n’umukunzi we ni uko aba amwatse agakapu agatereka ku ruhande ahita amuhinira ikora neza na karavate arayitunganya amukomanga ku gituza amubwira ati,

“Mukunzi wange uraberewe, ese uyu munsi urawuteganyiriza iki?”

Superstar -“Urakoze cyane mwali mwiza wankunze atanzi, uyu munsi sinzi neza ibyayo gusa nizeye ayandi bwakeranye kuko ngo bucya bucyana ayandi. Ejo nabaye uwambere mu kubimburira abandi baguzi kwitabira uburyo bwange bushya. Bose bashimishijwe nubwo buryo kandi na Mugenzi abona ko bishoboka! Nibyo byishimo mfite.”

Liliane- “None se Cheri, basi hari abatangiye kubwitabira, hari abahashye?”

Superstar- “Ubu urahaha ugahabwa code ku buryo nugaruka ubutaha guhaha igisa nk’icyo wahashye mbere tuzakumenya, cyangwa iyo code wayiha uje guhaha wundi wowe wohereje tukamenya ko ari wa muntu wacu dufatanyije, ubwo amanota akiyongera. Cyangwa wahahira kuri code imwe inshuro nyinshi ubwo nabwo amanota akiyongera kugeza ubwo umuguzi cyangwa umukiliya woherejwe n’undi azageza ku kigero cyo guhabwa igicuruzwa cy’ubuntu. Rero n’uwoherezwaga n’undi yahabwaga code nshya imuranga atangira na we gukoresha. Wenda ejo ntawahahiye kuri code inshuro nyinshi cyangwa ngo ayihe abantu bashya benshi bazanwe na we, gusa intangiriro nziza ibungabunzwe yerekana iherezo ryiza buri gihe.”

- Advertisement -

Liliane- “Gusa Cheri urumva mukwiye no kwita kuri uwo muntu wa mbere wahawe code abandi bantu benshi bakamukomokaho nubwo ataba ari we ubohereza, gusa na we akajya agenerwa ishimwe nubwo ryaba rito cyangwa rikaza nyuma y’igihe, ariko akarigira buri uko haje indi code nshya ituruka ku ruhererekane yaremye. Gad ndagushimira ku bwo gutekereza ugira, uri umuhanga mu basore bose namenye ndagukunda!”

Superstar- “Urakoze ku bw’inama yawe y’inyamibwa. Ubu nibwo bushake bwangurumanagamo nkimara kumva abagabo bibye societe y’itumanaho, nahise ngira inzozi zo kuzakora akantu gato ku bantu nubwo kagaragara nk’akadafatika, gusa kava kuri benshi kakaruta diamond agaciro. Nanjye ndagukunda gikundiro!”

Liliane yahise yitsa umitima Superstar yumva biramucanze ayoberwa impamvu ni uko ahita amubaza ati,

Superstar -“Hm ni amahoro se Lili, ko mbona ufite impungenge nyinshi?”

Liliane – “Ubu mfite ibibazo. Umuvandimwe wange bagiye kumwimurira mu bitaro bya CHUB i Butare. Kandi mpangayikishijwe n’uko uzasubira kwiga, ndetse n’uko uzarangiza ikiraka cyawe cyo mu igaraje kuko nta minsi usigaranye.”

Superstar – “Jovin se yaba azi igihe bazamwimurira?”

Liliane- “Na we ntarabimenya neza.”

Superstar – “Reka wenda twizere ko icyo gihe kizagera twabihaye intekerezo! Gusa ku kijyanye no kwiga ndumva nashaka ikigo cya hano hafi biga bataha nkiyandikisha kuzakora icya Leta ku buryo navugana n’ubuyobozi nkajya niga rimwe na rimwe. Kwa Myasiro ho nanjye sinzi kuko amasezerano nagiranye na we ni uko iminsi yampaye 14 nirangira azanyaka ikiraka nkamwishyura n’ibihumbi bye ijana kandi nsigaranye umunsi umwe, urumva ko hano ntagaruriro nkifitiye ibi bintu.”

Liliane -“Gusa ni ugutsindwa Cheri, sinzi niba wemera gutsindwa. Ariko se kuki kwiga ubishyize hasi ukabisuzugura bene ako kageni. Ubwo se urumva wazatsinda koko wiga gutyo, kandi ino ntiwapfa kubona ikigo cya Science cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, biga bataha rwose. Birasaba ko wiga nka HEG (History Economics Geography), ibaze ni ukuri.”

Superstar – “Lily, abantu bashobora gukora ikosa bakavuga ngo nka Bill Gates, Henry Ford, n’abandi baherwe benshi bari ku isi, ngo kuko batize amashuri benshi, ngo nta burere rusange (Education) butanga ubumenyi bahawe. Ntabwo bazi igisobanuro cya nyacyo cy’ijambo EDUCATION ko rituruka ku rindi jambo ry’ikiratini ryitwa ‘educo’ bisobanura gukura cyangwa kwaguka bivuye muri wowe imbere.

Rero igisobanuro cya nyacyo cy’iryo jambo, nuko uwize atari uwagwije amashuri menshi cyangwa ngo agire amanota y’umurengera ahubwo ni uwabashije gukoresha ububasha yifitemo bw’intekerezo akabubyaza icyo yifuza cyose muri ubu buzima atangije amahame y’abandi cyangwa ngo abikore mu nzira zibangamira abandi. Rero icy’ingezi si ukuba umuntu ufite izina riri hejuru yaheshejwe n’amashuri (doctor, lawyer, engineer, chemists, scientists…) kuko ibyo bikugira umuntu ufite ubumenyi bwihariye buzakoreshwa nk’igishoro cya wa wundi wasobanuriwe neza kwiga icyo ari cyo. Simbisuzuguye gusa abo navuze bose sibo bantu bishimye ku isi, ahubwo hari abafite umudendezo mu bukungu bwabo kandi bafite ubwenge bwo kubagira abayobozi b’abo bahashye ubumenyi buhambaye mu mashuri”

Liliane nubwo ibyo byose yabyumvaga, gusa ntabwo yari azi nyirizina amazi abira Superstar arimo yo gusubiza Jules amafaranga ye. Kuba yazura ikiraka cyo mu igaraje byo ntabwo byari bikimushobokeye, niyo mpamvu yafashe ibihumbi ijana abyishyura Myasiro basesa n’amasezerano. Yari asigaranye ibihumbi 200 gusa, ni uko yongera kugurisha bya bikoresho yari yaguze kwa Mugenzi mu rwego rwo kubimburira abaguzi gusa abikuramo ibihumbi 500 ahombaho ibihumbi 100. Ubwo yafashe ibihumbi 700, aragenda ajya kwinginga Jacky nuko amuguriza ibihumbi 500 arayongeranya yishyura Jules million n’ibumbi 200 bye. Urugamba rwari rukomeye kuko yasinyanye amasezerano na Jacky ko azajya amwungukira ibihumbi 100 ku kwezi gusa byagera kuri millioni bikazahagarara. Ubwo Superstar yagombaga kwirinda ko amezi atanu ashira amafaranga ataraboneka cyangwa akazishyura millioni.

 

IHEREZO RY’IGICE CYA MBERE CY’INKURU IBIHUMBI 300

Birashoboka ko watangiye gusoma iyi nkuru ariko ukaba uyisoje wumva wuzuwemo ubushake bwo kubyaza umusaruro ibitekerezo ugira n’iyo byaba bito, ukumva ntugifite ubwoba bwo kwigirira icyizere, ukumva ushatse umudendezo wo kwikorera ku giti cyawe. Ubwo bushake bugurumana muri wowe, bufatirane ubwimurire mu cyumba cy’ubwonko bwawe cyitwa intekerezo ziziguye (IMAGINATION) aho ushobora gupangira uburyo ubwo bushake bwabyazwamo amafaranga, andi unategure icyo watanga mu rwego rwo kwakira amafaranga.

Ushobora kuba usoje gusoma iyi nkuru ubona ko igishoro cya mbere atari amafaranga menshi, ahubwo ari ibitekerezo, bihindurwamo ubushake buzageragezwa kandi ukabutsimbararaho mpaka ubonye ikivamo.

Ushobora kuba usoje gusoma iyi nkuru ubonyemo igitekerezo cy’ibyo wakora, witinda cyangwa ngo ubitekerezeho kuko amahirwe aba mu igerageza ataba mu irebera. Ntugatinye kugerageza igihe cyose ibyo ugerageza nta tegeko riguhana cyangwa ngo ube wabangamira abantu. Ahubwo ube wowe, ukore ibintu mu buryo bwawe kandi wiyizere, uniyemere muri wowe, ndetse ube n’umujyanama wawe wowe ubwawe. Wumve ko ibyo utekereza wabonamo amafaranga ari byo bikwiye kurusha ibindi byose byo ku isi, noneho ubigerageze.

UBUSHAKE BW’AMAFARANGA, ICYIZERE, GUTEKEREZA, GUFATA UMWANZURO, KUGERAGEZA, KUTAVA KU IZIMA…. Iyo yaba inshamake yo kugera ku bukungu bw’amafaranga wifuza. Ntukihe umwitangirizwa mu bitekerezo, ngo ubone ko hari amafaranga atakubera kuko amafaranga utabona mu ntekerezo zawe, nta nubwo wayabona muri bank yawe.

AMAHIRWE yafunguye imiryango ku bwawe, fata iyambere uhitemo icyo ushaka, ubikorere inyigo noneho utangire igerageza ukurikire inzira yawe udateganya kumanika amaboko.

IYI NKURU IZAGARUKA.      TURABASHIMIYE

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW