U Rwanda na Uganda mu biganiro bitanga ikizere ku mubano

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024,  mu Karere ka  Nyagatare,U Rwanda na Uganda byahuriye mu nama igamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ni Inama yiswe “Rwanda and Uganda Cross Border Security Meeting” ihurije hamwe intumwa z’ibihugu byombi mu gusuzuma no gushyiraho uburyo bunoze bwo gukomeza guteza imbere umubano, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka na Ambasaderi Joshua Julius Kivuna ukuriye Ishami ry’Amahoro n’Umutekano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuvugizi w’Igisirikare, Brig Gen. Ronald Rwivanga ndetse n’abandi bari mu nzego z’igisirikare na Polisi, ku ruhande rw’u Rwanda.

Ku rubuga rwa x, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yatangizaga iyi nama,yavuze ko irushaho gukomeza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Ndashaka kugaruka ku kamaro k’inama y’uyu munsi no gushimangira intego yacu duhuriyeho yo gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Kwitabira kw’abayobozi bo mu nzego nkuru bahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no muri Uganda ni ikimenyetso gikomeye cyo kwiyemeza duhuriyeho mu bijyanye no kwimakaza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda urangwa n’amahoro, inyungu ndetse n’uburumbuke”.

Umubano w’u Rwanda na Uganda kuri ubu ni ntamakemwa  nyuma yaho mu 2017 ujemo agatotsi .

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bihe bitandukanye yagaragaje ubushake bwo gukemura ikibazo cy’umwuka mubi cyari gihari ndetse kuri ubu umubano ukaba waraje gusubira mu buryo.

- Advertisement -
Intumwa z’u Rwanda na Uganda zahuriye mu biganiro bigamije kurushaho kunoza ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi

UMUSEKE.RW