Gasogi United imaze imikino 5 idatsinda, umutoza wayo Bukasa ati “Shampiyona iracyari mbisi”

webmaster webmaster

Umutoza wa Guy Bukasa wa Gasogi United yavuze ko we atoza umupira yize mu ishuri ibyo kugurisha imikino (Match Fixing) ikipe ye ivugwaho ntacyo yabitangazaho kuko atazi n’uko bikorwa.

Bukasa avuga ko Gasogi Unietd ari ikipe ikirimo kwiyubaka ibyo kugurisha imikino ngo ntabyo azi

Tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

Ni umukino warangiye Gorilla FC itsinze igitego 1-0 ariko ni n’umukino utaravuzweho rumwe bitewe n’uko Gasogi United yari yakinishije ikipe ya 2, bikavugwa ko habayemo guharira amanota Gorilla FC yari mu bihe bibi cyangwa se umukino ukaba wari wagurishijwe (match fixing).

Ni umukino kandi utaratojwe n’umutoza Guy Bukasa aho Perezida w’iyi kipe Kakoza Charles uzwi nka KNC yavuze ko ari mu ikipe y’igihugu muri DR Congo. Ahari andi makuru avuga ko Umutoza yanze kuwutoza ku bushake bitewe n’uko yari azi ko amanota yahariwe Gorilla FC.

Aganira n’itangazamakuru rimubajije kuri iki kintu, Guy Bukasa yanze kugira byinshi avuga ahubwo avuga ko we yize umupira ibyo bindi abazwa atazi uko bigenda.

Ati “Urebye, ni ikipe ifite abakinnyi bakiri bato kandi na none irimo abakinnyi bashya. Mpereye ku mukino w’uyu munsi, mwabonye ko hari abakinnyi batabonetse kubera ibibazo birimo n’urukingo nko kuri Armel n’abandi ntakoresheje. Twari twatangiye neza n’intsinzi ebyiri, ariko ntimwibagirwe ko mu mikino icyenda twatsinzwe kabiri gusa, ntabwo ari bibi.”

Bukasa akomeza agira ati “Shampiyona iracyari mbisi, ntabwo nishimiye kumara imikino itanu nta ntsinzi, ariko ibyo turi gukora si bibi nk’ikipe yiyubaka, ndizera ko tuzasoreza ku mwanya mwiza. Ibiri kuba byose biraterwa n’urugendo rwa Shampiyona kuko habamo kunanirwa, guhuga gato na byo birashoboka. Icya ngombwa ubu ni ukureba uko dusubira mu murongo vuba.”

Abajijwe niba iyo ‘betting’ ivugwa idashobora gushyira ikipe cyangwa akazi ke mu kaga, Bukasa yasubije ko ibyo bivugwa atabizi kuko atoza ikipe ye gukina umupira.

Ati “Njye ndi umutoza w’umupira w’amaguru, indi mikino sinzi uko igenda, nize umupira w’amaguru ku ishuri kandi ntoza ikipe yanjye gukina umupira. Ibyo muvuga simbizi, sinzi uko bigenda, nimuvuge umupira. Mwakoresheje ijambo ryishe ikibazo cyanyu cyose, ntabwo ikibazo cyawe nkisubiza. Mbaza ikindi kibazo.”

- Advertisement -

Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona Gasogi United yatsizwemo 2 inganya 3, umutoza yavuze ko byatewe n’uko ikipe ye ifite abakinnyi bakiri bato ndetse ikaba ikirimo kwiyubaka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW