Gisagara VC yegukanye igice cya mbere cya ‘Forzza Volleyball Tournament 2021’

webmaster webmaster

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe igice cya mbere (phase) cya ‘Forzza Volleyball Tournament 2021’ aho mu bagabo Gisagara VC yatsinze ku mukino wa nyuma REG VC ni mu gihe mu bagore UVC WVC yahigitse APR WVC.

Gisagara yabaye iya mbere mu bagabo

Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro 4, igice cya mbere ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, rikaba ryateguwe na kompanyi yo gutega (betting) ya Forzabet.

Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gukomeza gufasha amakipe n’abakinnyi kuzamura urwego mu gihe u Rwanda rukiri mu bihano by’agateganyo rwahawe kubera gukinisha abakinnyi mu gikombe cy’Afurika batujuje ibisabwa, gusa nk’uko umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Rafael yabivuze bizeye ko bashobora kubabarirwa.

Ati “Ni ibyo kwishimira. Turashimira kompanyi ya Forzza iba yatekereje iri rushanwa, ntabwo ari iri gusa kuko n’andi atatu azakurikira ni bo bazayategura kuko basabye ane turayabemerera. Abakinnyi barakomeza bitoza, barakomeza bakine. Uzatwara aya marushanwa ashobora kuzitabira amarushanwa Nyafurika mu gihe twaba dukurikiweho ibihano kandi turizera ko bizakurwaho.”

Iki cyiciro cya mbere gisize Gisagara VC ibaye iya mbere mu bagabo nyuma yo gutsinda REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25, 20, 25-20, 23-25, 25-17) n’aho APR VC iba iya gatatu itsinze UVC amaseti 3-0 (25 -16, 25-21, 25-23).

Kirehe VC yabaye iya 5, IPRC Ngoma VC iya 6, KVC iya 7 na IPRC Musanze VC ya 8.

Mu bagore, UVC ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda bigoranye APR WVC amaseti 3-2 (25-18, 11-25, 22-25, 25-18, 15-9) mu gihe RRA VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze KVC amaseti 3-0 (25-12, 25-23, 25-13).

IPRC Kigali WVC yabaye iya 5, Ruhango WVC iya 6, IPRC Huye WVC iya 7 na St Aloys itaritabiriye.

Mu mpera z’iki cyumweru hazakurikiraho icyiciro cya 2 kizabera Gisagara, ni mu gihe ibindi byiciro 2 bya nyuma bizabera i Kigali. Uko amakipe yatwaye muri iki cyiciro cya mbere akaba ari cyo kizagenerwaho haba tombala y’icyiciro cya kabiri, ni mu gihe hazateranywa amanota yose yo mu byiciro 4 iyagize menshi akaba ari yo yegukana umwanya wa mbere.

- Advertisement -
UVC yatsinze APR

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW