Glory Majesty yasohoye “Mood ya Street” ivuga ubuzima bushaririye bwo ku muhanda

Kagame Radjab uzwi nka Glory Majesty mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yise “Mood ya Street” igaruka ku mvune z’ubuzima bwo ku muhanda ababurimo bahura nabwo.

Umuraperi Glory Majesty uri mubitezweho gushyira itafari rikomeye muri Hip Hop nyarwanda

“Mood ya Street” ije ikurikira iyo aherutse gukora yise “Deal” iri muzakuruye igikundiro cy’uyu muhanzi muri Hip Hop nyarwanda.

Glory Majesty yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo  yayikoze ahereye ku buzima abantu bari ku mihanda babayemo cyane cyane urubyiruko n’uburyo bashakishamo ubuzima.

Yumvikanamo amagambo akakaye asa narimo ihangana rimenyerewe ku baraperi, hari bagenzi be yikoma abibutsa ko ari imwe mu nkingi za mwamba muri iyi njyana.

Avuga ko mu mwaka wa 2022 afite ibikorwa byinshi azashyira hanze ku buryo abakunzi ba Hip Hop batazicwa n’irungu.

Ati “Uyu mwaka tugiye gutangira tuzakora ibintu bikomeye cyane, abakunzi ba Hip Hop bitegure ibikorwa byiza kandi byivugira.”

Asaba abakunzi b’umuziki gushyigikira injyana nta marangamutima kuko hari abaraperi beza kandi bashoboye.

Mu buryo bw’amajwi “Mood ya Street” yakozwe na Producer Justin Pro amashusho yayo akazajya  hanze mu minsi ya vuba.
Umva hano Mood ya Street ya Glory Majesty

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI BENITA / UMUSEKE.RW