Icyo Kanyombya avuga nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abantu 9 barimo n’Umukinnyi wa Filime Nyarwanda uzwi ku izina rya Kanyombya bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, Kanyombya arabihakana akavuga ko ababyanditse ari amaco yinda no gushaka kurira ku bantu basobanutse, gusa ifatwa rye ryemejwe n’Umuyobozi waganiriye n’Umuseke.

Kanyombwa agaragara muri iyi foto ari kumwe n’abantu bakinaga filimi isetsa, we avuga ko nyuma yo kubapima COVID-19 bakomeje igikorwa cyo gukina filimi ngo ntiyafashwe

Aba uko ari 10 bafashwe ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza, 2021 mu saa 10h 00 a.m bafatirwa mu Murenge wa Remera, Akagari ka Rurenge, mu Mudugudu wa Rubare mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amakuru avuga ko Kanyombya  yari mu gikorwa cyo kwigisha no gutoza abana bato azashyira muri filime ye yitegura gushyira hanze mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyonziza Felecien yahamirije UMUSEKE ko Kanyombya yafatanywe n’abo bantu bari mu rugo rw’umuturage bagiye kwitoza uburyo bakinamo filime isetsa.

Niyonzima yabwiye Umuseke ati “Bafashwe ejo, tubafatira mu rugo rw’umugabo witwa Dushimina Jean Claude, bari bafitanye gahunda n’abana b’abakobwa bakina filime zisetsa (Comedy). Ni abana bagitangira kubyiga, bari bashatse ngo bazane abantu babimenyereye ariko ntabwo ari icyaha kubazana, n’amabwiriza ntabwo abyanga, ikosa bakoze ni uko bagomba kuza mu mahuriro yo mu ngo baripimishe COVID-19.”

Yakomeje ati “Abo bantu bari bazanye na we uko ari batanu nta muntu n’umwe wari wipimishije. Ibyo tukabona ari ukwica amabwiriza nkana. Twarabahannye, tubaca amande 10.000frw buri wese, kandi twarabigishije tubona barabyumva bararekurwa.”

Niyonziza yavuze ko abafashwe ari abana babiri ba Dushimana, abaturanyi batatu be ndetse na Kanyombya n’abandi bari bazanye na we.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza aba yarashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Ati “Icyo dusaba abantu ni uko twajya twubahiriza amabwiriza uko yashyizweho. Twabikanguriwe kuva kera ko COVID-19 ari icyorezo cyahitanye abantu benshi kandi na n’ubu imibare iragenda yiyongera y’abarwara. Ubu rero nk’inzego z’ibanze dufite inshingano yo kureberera abaturage no kureba ko amabwiriza yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri ashyirwa mu bikorwa uko yagaragajwe.”

- Advertisement -

 

Mu rwenya rwinshi Kanyombya yabiteye utwatsi …

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Kanyombya yabihakanye yivuye inyuma ko atigeze atabwa muri yombi  azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse ko ubu ari iwe mu rugo afata agacupa mu rwego rwo kwizihiza Ubunani.

Ati “Abo babikubwiye barabeshya, ubu se ndi mu maboko yabo. Ubu ndi kunywa ubunani na we urambwira, aya si amacupa se [ahita ayakomanganya]. Ndi kunywa Ubunani, si ejo se, abandi bararofera. Brabeshya, bamfatiye he? Twipimishije dukina filimi, twagiye gukina fimilimi nigisha abana barangiza ngo bamfashe, Gitifu yatuzaniye abaganga baradupima.”

Kanyombya avuga ko yikingije COVID-19 akavuga ko atarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi amaze igihe abyigisha.

Ati “Ni iby’amagambo, ni ukwangiza izina ry’umuntu, jyewe wigisha amategeko ni jye wayica. Ni abashonji bashakakurira kuri YouTube, ni amaco y’inda.”

Kanyombye yavuze ko Filime ye isestsa (Comedy) yise Kanyombya Live  izaca mu muyoboro we wa YouTube, biteganyijwe ko izasohoka muri Mutarama, 2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW