Umuyobozi Mukuru w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda asanga nta mpamvu yahabwa ngo yemere ko umuntu wambitse imyambaro Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grace yaserukanye mu marushanwa ya nyampinga w’isi atariye ruswa kuko ikanzu yamwambitse ngo uretse kuyiserukana nta muntu watinyuka kuyijyana no mu isoko.
Ubwo Transparency International Rwanda yamurikaga ku mugaragaro ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa ntoya mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, mu mwanya wo kungurana ibitekerezo Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda yakomoje ku ikanzu Miss Rwanda yaserukanye mu marushanwa y’ubwiza ku Isi.
Ingabire Marie Immaculée, uhagarariye Transparency International Rwanda, agaruka kuri iyi kanzu, yavuga ko uwambitse Miss Ingabire Grace, utatinya kuvuga ko mu kubona isoko harimo ruswa, ngo kubera ikanzu yambitwe we yemeza ko “itanajyanwa mu isoko.”
Yavuze ko ruswa abantu bakwiye kuyumva “nka perception” (ikuntu kitaboneshwa amaso ariko mu nyurabwenge y’umuntu ashobora kureba icyemezo cyafashwe mu rwego runaka rw’ubutabera, mu itangwa ry’akazi runaka cyangwa amasoko…) yagihuza n’ukuri guhari akabona ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yatanze urugero mu butabera aho ngo yumva imikirize y’urubanza agahinda ashobora gutekereza ko harimo ruswa nubwo ntayo aba yabonesheje amaso, aha niho asaba abantu gukora ibyo umuntu adashobora kureba ngo akemange.
Nibwo yahise atanga urugero ku ikanzu ya Miss Rwanda Ingabire Grace, Marie Immaculée ati “Umuntu wambitse uriya mwana wagiye muri Miss World ahagarariye u Rwanda, urebye ukuntu yamwambitse jyewe mpitamvuga ako kanya iriya kanzu ntiwayijyana no mu isoko. Mwibuke n’imikenyero yavuzweho, uriya muntu bamuhaye ruswa ni uko biba bimeze, rero ikintu cyabikemura ni serivise itanzwe neza kandi inoze.”
Ifoto ya Miss Ingabire Grace ikimara kujya hanze hari abanenze iyi myambarire bavuga ko itanononsowe neza nubwo hari bamwe bayishyigikiye.
Abenshi iyi kanzu bayiteyeho urwenya ko ari ‘ikizibaho’ barayinenga karahava
- Advertisement -
Nyuma y’uko Miss Ingabire Grace ashyize hanze ifoto yambaye iyi kanzu benshi ntibariye iminwa kuko bahise bavuga ko uwayikoze n’uwayimwambitse batahisemo umwambaro umubereye.
Kuri Instagram ya Miss Ingabire, uwitwa Dean Deals yagize ati ‘Uwaguhitiyemo icyo kizibaho nako marniere bajyana kubyara ni we mubi.”
Bimenyimana Jean de Dieu na Koco Tony na bo banenze uyu mwambaro bati “Hoya vraiment wambara ibintu bitagukwira.”
Uwitwa Dufitimana Gilbert we ati “Iyi rumbiya wambaye koko, ahaaa. Uradusebeje cyakora.”
Naho uwiyise 2020Jovis we yagize ati “Ikanzu nk’iy’umugore utwite ni nde wayimuzaniye ngo ayijyane muri Miss World. Umuntu wakwambitse iyi kanzu yaragukoze ntabuze byose kuko si iyo kujyana aho hantu, iyi kanzu ni uruva gusenya baragupfunyikiye.”
Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace ari i Jose Miguel Agrelot Coliseum muri Puerto Rico, aho yitabiriye amarushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi ku Isi “Miss World 2021”, amarushanwa ari kuba ku nshuro ya 70.
Kuva u Rwanda rwatangira kwitabira aya marushanwa nta Munyarwandakazi uregukana iri kamba cyangwa ngo aze mu bisonga bya Nyampinga w’Isi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW