Inyenyeri z’ikiragano gishya, Okkama na Kenny Sol bakoranye indirimbo “Lotto”

Abahanzi bo mu kiragano gishya bakunzwe mu Rwanda, Okkama na Kenny Sol bashyize hanze indirimbo bari bamaze iminsi bateguza abakunzi babo, yitwa “Lotto” yitezweho gutigisa no kuzamura imbamutima z’abakunzi ba muzika.

Okkama na Kenny Sol bahuriye mu ndirimbo yitezweho gutigisa muzika nyarwanda

Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama, yabwiye UMUSEKE ko yatekereje iyi ndirimbo ashaka gukomeza gushyira mu munyenga abakundana.

Ati “Ni indirimbo nanditse ndi ku ishuri ndi muri vibe yo kwandika indirimbo y’urukundo mfata gitari ndayandika”

Ubwo yashyiraga hanze bwa mbere indirimbo yise “Toto” , abakunzi ba muzika batangajwe n’impano itangaje y’uyu musore, ubuhanga bwe bwashimangiwe n’iyitwa “Iyallah” yerekanye ko ari inyenyeri yo gushyigikirwa.

Uyu musore wakoze iya gatatu yise “Lotto” avuga ko yahisemo kuyikorana na Kenny Sol usanzwe ari inshuti ye kuko yumvaga ko nta kabuza izasohoka ari nziza.

Okkama asobanura iyi ndirimbo nk’ije kurushaho kuzamura urwego rwe no kwagura umuziki we kuko buri ndirimbo akora ituma yongera abakunzi.

Ati “Buri ndirimbo nsohoye inyongerera amahirwe mu rugendo rwanjye, icyo nabwira abanyarwanda ni ukuyumva bagakomeza kungirira icyizere.”

Aba bosore bombi, Okkama na Kenny Sol berekanye ko bafite igikundiro ubwo bigaragazaga mu gitaramo “Movember Fest” giheruka kubera mu Mujyi wa Kigali, bombi ku rubyiniro bishimiwe bihebuje n’abiganjemo urubyiruko.

Uyu musore wakuriye mu Karere ka Rubavu, avuga ko iyo wakoze ibintu byiza bikugeza ku rwego rushimishije, aha niho ahera asaba abahanzi yasize muri kariya Karere guharanira guhanga udushya mu muziki kuko bashoboye.

- Advertisement -

Iyi ndirimbo ibimburiye izindi nyinshi Okkama afitanye n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

Yakozwe na Ayoo Rash, Mastering itunganywa na Bob Pro mu gihe mu buryo bw’amashusho yakozwe na Eazy Cuts.

Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, Se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho Nyina akaba umunyarwandakazi.

https://www.youtube.com/watch?v=4h4fZhXZiUc

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW