Josskid Twely, umunyempano muri Hip Hop utanga icyizere mu muziki nyarwanda

Niyonshuti Joshua ( Josskid Twely) ni umwe mu bahanzi bakizamuka bari kwitwara neza mu muziki wa Hip hop mu Rwanda ndetse benshi bakomeje kwishimira impano ye bitewe n’ubuhanga bukubiye mu bihangano bye.

Niyonshuti Joshua winjiye mu muziki ku mazina ya “Josskid Twely” impano yo guhangwa amaso muri Hip Hop mu Rwanda

Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko akomoka mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu baraperi beza batanga icyizere mu njyana ya Hip Hop no kugarura isura yayo mu ruhando rwa muzika nyarwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba.

Amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Parte” yahereyeho mu mwaka wa 2020, “Bararira”, “No love”, “Technology” n’iyitwa “Iminsi” aherutse gushyira hanze iri muzashimangiye ubuhanga bwe n’impano imurimo.

Yabwiye UMUSEKE ko gukora indirimbo nshya “Iminsi” byakomotse ku buzima bukakaye bw’iyi minsi.

Ati “Gukora “Iminsi” nashingiye ku buzima turi kunyuramo, abantu barababaye isi iri kudukanda, ngaruka ku mihangayiko yo gushaka ifaranga ritagwira n’ibindi.”

Byinshi mu bitekerezo byayitanzweho kuri Youtube abantu bagaragaje ko bishimiye impano y’uyu musore.

Avuga ko mu mwaka 2020 aribwo yahisemo inzira y’ubuhanzi by’umwihariko muri Hip Hop na Trap Music, umuhanzi EMTEE wo muri Afurika y’Epfo niwe afataho icyitegererezo.

Ashaka kugera kure abifashijwemo na buri umwe wese ukunda umuziki nyarwanda, yifuza gukorana n’abahanzi bakuru kugira ngo urwego rwe rurusheho kuzamuka.

Ati ” Nifuza gushyigikirwa na buri umwe wese ukunda umuziki by’umwihariko bakuru banjye bantanze muri uyu muziki ndabubaha, hari abo nifuza gukorana nabo.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Kugeza ubu natangiye ibikorwa byanjye bya muzika ndetse nshaka gukora cyane izina ryanjye rigatangira kumvikana mu muziki Nyarwanda.”

Josskid Twely asobanura gukorera muzika mu Ntara nk’ibintu bigoye kuko hakiri imbogamizi zo kugeza ibihangano ku banyarwanda bose, usanga umuhanzi azwi mu gace akomokamo.

Ati “Ni imvune zikomeye cyane, biratugora kumenyekanisha ibihangano byacu ku rwego rw’igihugu , usanga tuzwi iwacu wagera ahandi ugasanga indirimbo zawe ntizigeze zihagera.”

Avuga ko yatangiye umuvuno wo kwegera itangazamakuru ryo hirya no hino mu gihugu kugira ngo bahereze abanyarwanda ibihangano bye kuko yizeye ko impano imurimo itazapfa ubusa.

Josskid Twely mu mwaka wa 2021 yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ukizamuka (Best Upcoming Artist of The Year) mu bihembo byiswe Bugoyi Side Awards byatangiwe mu Karere ka Rubavu, hari ibindi bihembo bitegurwa mu Ntara y’Iburengerazuba ari guhatanamo nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza.

Josskid Twely avuga ko arajwe ishinga no kumenyekana hose mu gihugu binyuze mu mpano ye

Umva hano indirimbo Iminsi ya Josskid Twely

 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW