Kacyiru: Ababyarira ku Bitaro bya Polisi barinubira 25000Frw bakwa yitwa ko ari aya Caution

webmaster webmaster

Bamwe mu babyeyi bajya kubyarira ku Bitaro bya Kacyiru bizwi nk’ibya Polisi, barinubira 25000frw bakwa mu gihe bagiye kubyara, bakavuga ko utayafite adahabwa serivisi.

Ibitaro bya Polisi Kacyiru birasabwa gukuraho amafaranga 25000Frw ya caution acibwa umubyeyi ugiye kubyara

Abaganiriye na Radio 1 bavuze ko bagiye bakwa aya mafaranga mu gihe bagana ibi Bitaro, ibintu bavuga ko bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga mu gihe uyakwa yaba atayafite.

Umwe yagize ati “ Ikintu cya mbere bakubaza, bakubaza niba uje kubyara, bakagusuzuma bagahita bakubwira ngo ishyure 25000frw bya Caution kugira ngo bagire ikindi kintu babanza kugukorera.”

Undi nawe ati “Umuganga ushinzwe kubyaza, ntashobora kugukorera utaratanga iyo Caution.Iyo ufite ubwisungane mu kwivuza utanga 25000frw, waba utayifite ugatanga iya 50.000Frw.”

Mu buhamya bw’umwe watswe ayo mafaranga, yavuze ko yagannye ibi Bitaro ariko nti byahita bimufasha, ibintu byashobora kumuviramo akaga.

Ati “Ejo bundi byambayeho mfite inda ishaka kuvamo, nari mfite 15000frw mburaho 10000frw,banze kunyakira, ku ruhande rwa njye nari mbabaye pe ariko sinarikubibwira undi muntu kubera ko ntiyari kumva ububare mfite, Ndabinginga, nahageze mu gitondo nka saa mbiri, nakiriwe ku mugoroba, Navuwe n’abaganga ba ninjoro kandi nirirwanye nabo.”

Umuyobozi w’iBitaro bya Kacyiru,CP Dr Nyamwasa Daniel, yemera ko koko ayo mafaranga yakwa abajya kubyara ariko akavuga ko utayafite atimwa serivisi nk’uko bivugwa.

Ati “Kwishyuzwa ayo mafaranga arishyuzwa ariko utayafite ntasubizwa inyuma,tubabyaza bose.N’udafite nayo yishyura turamubyaza, tukazabaza mu Mudugudu, twasanga ari umukene koko atayafite, tukamwihorera.Ntabwo tujya tubafatira ku gitanda cyangwa ngo tubasubize inyuma.”

Nubwo ubuyobozi bw’IBitaro bihakana iby’aya mafaranga , aba baturage bo barasaba ko iBitaro bya koroshya mu gihe byaba bigaragaye ko umuntu atayafite, aba adakwiye kwimwa serivisi.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW