Mu nama yiga ubufatanye bwa Africa na Turukiye, Perezida Kagame yabasabye kwita ku burezi

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubufatanye mu nzego z’uburezi, ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuzima bizatuma Afurika na Turikiya birushaho kwagura umubano n’imikoranire, yavuze ko uburezi ari inkingi ikomeye mu byo Africa ikeneye kugira ngo yubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ukuboza 2021, ubwo yagezaga ijambo rye ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bagiye muri Turikiya, i Istanbul mu nama ya gatatu yiga ku bufatanye bw’impande zombi, (Afurika na Turikiya).

Yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi u Rwanda ruzitaho kugira ngo rukomeze inzira y’iterambere harimo gukomeza kwita ku mutekano no kubungabunga amahoro, kwita ku ngamba zigamije gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Reka mvuge ibintu bitatu bigamije iterambere ku Rwanda cyangwa no kuri Africa, icyambere ni amahoro n’umutekano nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga w’Afurika Yunze Ubumwe, byo n’imiyoborere byakomeje kuba ku isongo mu rugendo rw’impunduka kuri twese. U Rwanda ruzakomeje gutanga umusanzu muri ibi, ndetse ruzafatanya n’ibindi bihugu bya Africa kugira ngo umugabane ukomeze gutekana.”

Yavuze ko icya kabiri mu byo kwitaho, ari icyorezo cya Covid-19 cyerekanye akamaro ko kubaka inzego z’ubuzima zikomeye kandi na Africa ngo ntikwiye gusigara ku ruhande.

Perezida Kagame avuga ko kubera ubwiyongere bw’abaturage ba Afurika, uburezi bukwiye kuba mbere y’ibindi byose biteganyijwe kugira ngo hubakwe ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yasabye Turikiya gukomeza gufasha ibihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe binyuze mu bikorwa by’ubufatanye bigamije guteza imbere Africa.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda y’ibikorwa bihuriwe mu myaka itanu iri imbere izarushaho guha imbaraga ubufatanye bw’Afurika na Turikiya

Perezida Kagame yameye inyandiko ikubiyemo ubufatanye hagati ya Turikiya na Africa mu myaka 5 iri imbere avuga ko izazamura imikoranire y’izi mpande zombi.

Inama yiga ku bufatanye hagati ya Turikiya n’Umugabane wa Africa yasoje imirimo yayo Istanbul muri Turkey, ikaba yabaga ku nshuro ya gatatu.

- Advertisement -

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan yakiriye Abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo na Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unayoboye AU, Umunyamabanga Mukuru w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Ku wa Gatanu nibwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yerekeje muri Turikiya, nyuma yaje guhura na Perezida Recep Tayyip Erdoğan baganira kuri gahunda yo kwagura no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Turukiya bifitanye umubano mu bikorwa by’ishoramari, mu burezi n’ahandi.

Turikiya ikomeje gushinga ibirindiro muri Afurika, mu mwaka wa 2003 iki gihugu cyari gifite Ambasade 13 muri Afurika, kubeza ubu zimaze kugera kuri 43.

Ibi bigaragazwa kandi n’ingendo kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Turkish Airlines ikorere mu byerekezo 60 by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan ashimangira ko igihugu cye kizakomeza kwagura ubucuruzi gikorera muri Afurika bukagera ku kuri miliyari 75$.

Iyi nama iri kwigira hamwe uburyo hakomeza kunozwa ubufatanye ku mpande zombi
Abakuru b’ibihugu by’Afurika bateraniye Istanbul mu nama y’ubufanye bwa Turikiya na Afurika

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW