Mu rwego rwo kwitegura gusoza umwaka no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, Tariki ya 24 na 25 Ukuboza 2021, iKigali kuri Canal Olympia ,Irebero, mu Karere ka Kicukiro harabera iserukiramuco ry’iminsi ibiri(Wave Noheli Festival ) ,rizahuriramo ibyamamare.
Ubusanzwe Umunsi wa Noheri,abakirisitu bawizihiza nk’umunsi Umukiza Yesu cyangwa Yezu yavukiyeho, ugafatwa nk’umunsi udasanzwe . Kuri uwo munsi nibwo imiryango , inshuti n’abavandimwe bahura bagasangira ndetse bagasangira ibyishimo.
Muri iri serukiramuco rizaba ririmo ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi, abavanga imiziki(DJ’s).
Muri abo bahanzi harimo,Ish Kevin,Bushali,Yvan Buravan,Alyne Sano,Davis D,Rilimba,n’abandi. Ni mu gihe mu abavanga imiziki harimo Dj Phil Peter,DJ Iraa.
Abazayobora iri serukiramuco (Mc’s) harimo MC Ange na Mc Tino.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,Umwe mu bayobozi ba Showmakers iri gutegura iri serukiramuco , ushinzwe kuritegura ,Kagara Issaac, yavuze ko mu gutegura iri serukiramuco hatekerejwe uburyo ku munsi wa Noheli, ingeri zitandukanye haba abana kugeza ku bakuru basangira ibyishimo by’uyu munsi bataramana n’ibyamamare.
Yagize ati “Umwihariko ni uko abantu bose bisangamo muri iri serukiramuco.Baba ari abakuru, ari ababyeyi, n’urubyiruko .Nta gitaramo kirahuriza abahanzi bose hamwe gutya,ku munsi hazaba hari abahanzi bakunzwe, abaDij kandi abantu bakazatsindira n’ibihembo birimo Televiziyo, frigo kandi ni ukugira ngo abantu bishime.”
Kagara yavuze ko muri iri serukiramuco abana bateguriwe ahantu ho kwidagadurira.
Yavuze ko kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira iri serukiramuco agomba kuba yarahawe inkingo ebyiri za COVID-19 kandi akerekana ko yabanje kwipimisha iki cyorezo kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu bwayo afite.
- Advertisement -
Ati “Muri iki gikorwa dufite abashinzwe umutekano bagera kuri 20,dufitemo ababouncers,harimo n’abantu bazaba bashinzwe gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza kugira ngo bakomeze kwirinda.Ariko ikintu cy’ibanze ni uko umuntu agomba kuza yipimishije tukamenya ko ari muzima.”
Abagize ubuyobozi bwa Showmakerz batangaje ko batekereje ko no mu gihe u Rwanda rwafata ingamba zo guhagarika ibitaramo hagamijwe kwirinda COVID-19, nta mpungenge abazitabira bagomba kugira kuko imyirondoro izaba igihari bityo ko no mu gihe iri serukiramuco ryasubikwa abazagura itike bazakomeza kwemererwa kwitabira.
Muri iri serukiramuco ribaye ku nshiuro ya mbere mu Rwanda byitezwe ko rizitabirwa n’abasaga 4000.Umuntu agura itike akoresheje Momo Pay, Visa Card akazabasha no gutsindira ibihembo bitandukanye. Biteganyijwe ko rizajya riba ngaruka mwaka.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW