Muhanga: Abumvaga imihigo mu makuru, bishimiye ibyapa byayo byashyizwe ku Mirenge

webmaster webmaster
Mu gikorwa cyo kumurika ibyapa by’ikurikirana ry’imihigo y’Akarere, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shyogwe, ahabereye icyo gikorwa bavuga ko imihigo bayumvaga mu makuru, ubu ko bazajya bayisoma ku byapa byashyizwe ku biro by’Imirenge.
                                              Imihigo 89 y’Akarere yashyizwe ku byapa biri ku Mirenge

Uyu muhango wo kumurika ibyapa by’ikurikirana ry’imihigo wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya  03 Ukuboza 2021.

Abaturage bavuze ko bari basanzwe bazi imihigo ariko bakayumva mu bitangazamakuru gusa.

Bahamya ko kuba ishyizwe ku byapa byo hafi y’Imirenge begereye, bazajya bagenzura iyashyizwe mu bikorwa, bityo itaragenze neza bayinoze.

Ugirumurera Vèrene wo mu Mudugudu wa  Kavumu Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe, avuga imihigo iri ku byapa basanzwe banyuraho baje kwaka serivisi ku Murenge bizorohera abazi gusoma bita cyane ku birebana n’ubuhinzi na Mutuweli.

Ati ”Twayumvaga nk’ibisanzwe ubu tugiye kuyigira iyacu kubera ko bayitwegereje.”

Kabandana Pascal avuga ko mu mihigo y’ubukungu hakwiriye  kongerwamo imbuto n’ifumbire zijyanye n’igihe.

Ati ”Ubuyobozi bugomba kuduha inyongeramusaruro n’imbuto ziberanye n’ibihe by’izuba  kuko imvura yabaye nkeya.”

Uhagarariye CCOAIB mu Rwanda, Mutakwasuku Yvonne avuga ko  aho ibyapa by’imihigo biri ari ahantu abaturage bakunze guhurira.

Mutakwasuku akavuga ko gutoza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa ari ingenzi.

- Advertisement -

Yagize ati ” Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, bagira imihigo babazwa bahize, ubu ni uburyo bwiza bwo gufasha abaturage kuyimenya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko imihigo abaturage begerejwe itakwiriye kuba amasigara cyicaro, ko bagomba kuzajya bareba iyo bemerewe bakareka kuyitirira no kuyiharira abayobozi.

Yagize ati ”Buri wese yagombye kumenya uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.”

Kayitare yavuze ko imihigo myinshi y’Akarere yavanywe  mu bitekerezo abaturage batanze ku rwego rw’Imidugudu ari nayo bifashishije bashyira ku byapa begereje ku biro by’Imirenge yose.

 Ati “Dufite imihigo 89 yose hamwe, twifuza kuyijyanamo n’abaturage bacu.”

Muri iki gikorwa kandi, abaturage babajijwe ibibazo bagomba gusubiza, abasubije neza bahembwe amaradiyo n’ibitenge.
Kabandana Pascal avuga ko mu mihigo hakwiriye kongerwamo imbuto n’ifumbire zijyanye n’igihe bizahabwa abahinzi
Bamwe mu baturage bavuze ko bumvaga imihigo mu makuru gusa ubu bakaba bagiye kuzajya bayisoma ku byapa
Abasubije neza bahembwe amaradiyo n’ibitenge
Inzego z’Akarere n’abafatanyabikorwa batangije igikorwa cyo kumurika ibyapa by’ikurikirana ry’imihigo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga