‘Nsiga ninogereze’: Gahunda ya VUP yatumye abacaga incuro baba abatunzi, abacumbikaga bakiyubakira

webmaster webmaster

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyamasheke bahoze mu bukene bukabije, bavuga ko bakataje mu rugendo rwo kubwikuramo babifashijwemo na gahunda ya VUP ku buryo bamwe mu bahoze batunzwe no guca incuro ubu na bo bafite ibikorwa bibafasha mu mibereho ya buri munsi.

Amatungo akomeje kubafasha kwikura mu bukene

Vision Umurenge Program (VUP), ni gahunda yatangira muri 2008 igamije kuvana abaturage mu bukene ikaba yibanda ku batishoboye cyane cyane ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa amafaranga abafasha kubaho ndetse n’imirimo ibishyura ku bafite imbaraga.

Iyi gahunda ya VUP iri mu Mirenge 15 yose yo mu Karere ka Nyamasheke kakunze kugaragaramo umubare munini w’abari mu bukene bukabije hagamijwe kubafasha kwigobotora imibereho mibi.

Bamwe mu bari muri iyi gahunda batuye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko uko bwije uko bucyeye babona impinduka mu mibereho yabo babikesha iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu nkingi zinyuranye zirimo iy’imirimo y’amaboko yoroheje.

Ubuyobozi bw’aka Karere bwashyizeho intego yiswe ‘Nsiga ninogereze’ aho abaturage bari muri gahunda ya VUP bizigama ubundi buri mwaka bakagura amatungo yabafasha kwikura mu bukene.

Gasigwa Damien Aphrodis utuye mu Mudugudu wa Wimana mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Macuba, avuga ko yahoze ari mu bukene bukabije ku buryo nta muntu utuye mu gace k’iwabo utari uzi ko ari umukene.

Ati “Nari ndi mu nzu ya nyakatsi ariko kubera kuba muri VUP ubu ndi mu nzu y’amabati 31 niyubakiye ifite n’igikoni cy’amategura 300.”

Gasigwa ukomeza agaragaza intambwe akomeje gutera abikesha VUP, avuga ko na we ubwe asigaye atambuka akumva nta kinegu afite kuko atabonaga akenda n’agakweto ku kwambara.

Ati “Ubu ndabasha kwambara agakweto sinakambaraga, nkabasha kwambara agashati keza gateye n’ipasi murambona.”

- Advertisement -

Avuga ko nk’uko iriya ntero ya ‘Nsiga ninogereze’ we yatangiye kwinogereza kuko amafaranga yakuye mu mirimo ya VUP, ari yo akomeje kumufasha kugera kuri ibi bikorwa byose.

Ati “Nanjye iyi nitegereje mbona ndi kwinogereza, urabona agashati nambaye, inkweto nambaye n’ipantalo y’ibihumbi umunani kandi rwose ntabwo nashoboraga kuyambara.”

Gasigwa uvuga ko yanaguze inka ubu ikaba igeze mu kigero cyo kwima, avuga ko anateganya kwaguka ku buryo mu minsi ya vuba azinjira no mu bucuruzi ubundi agakomeza kwiteza imbere ndetse anafasha Igihugu cye gukomeza kugera ku iterambere.

Gasigwa usanzwe anafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, avuga ko hari n’abamuhezaga ndetse n’umugore we wa mbere akamuta ariko ko ubu nta muntu ukimunnyega ndetse ubu akaba yarashatse undi mugore bakomeje gufatanya muri uru rugendo rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko VUP ikomeje gufasha benshi kuva mu bukene

 

Ababona ejo hadahari ubu icyizere ni cyose

Mukaburega Zela w’imyaka 65 we uhabwa inkunga y’ingoboka avuga ko kubera imibereho mibi, yari yarashaje ariko ko aho atangiye guhabwa iyi nkunga ubu yanagize agatege akaba yumva imyaka yagombaga kumara yiyongereye.

Ati “Ubu ndakaraba nkacya, nkagura utuvuta nkisiga, umwana wanjye akabasha kubona amafaranga yo kurya ku ishuri, akabona imyenda yo kwigana.”

Avuga ko uyu mwana we yarangije amashuri yisumbuye kandi ko byose ari ukuboko wa VUP. Ati “Iyo ntagira VUP simba naramuboneye urukweto n’imyenda byo kwigana, iyo ntagira VUP sinari kumubonera igikapu cyo kujyanamo ibikoresho, sinari kubona amafaranga nishyura ngo bamuhe ibyo kurya.”

Akomeza agira ati “Ikindi kandi ntabwo nariye nabi, abana banjye ntibariye nabi.”

Avuga ko ibi byose hari uwo babikesha by’umwuhariko Perezida Paul Kagame wazanye iyi gahunda, ati “Byose byaturutse kuri Kagame, yaturwanyeho, amenya impfubyi amenya indushyi. Uyu muyobozi azahorane umujishi mu mugongo, abyare yuzukuruze abone n’abuzukuruza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko kuva gahunda ya VUP yatangira muri aka Karere, ubuyobozi bwihutiye guherecyeza abayirimo bose kugira ngo ubushobozi bayikuramo buzabafashe kwikura mu bukene.

Avuga ko ubuyobozi na bwo bwashyizeho gahunda zitandukanye zirimo ‘Nsiga ninogereze’ yo kugura amatungo, iya ‘Sasa neza’ ifasha abaturage kurara heza, iyiswe  ‘Ndi urugero’ aho abakora muri VUP bibumbira mu matsinda kugirango birinde umwanda, ndetse n’iyiswe ‘Inkoko ya Mama, Igi ry’umwana’ igamije kurandura ibibazo by’imirire mibi n’ingaruka zabyo.

Avuga ko hari umubare munini w’abantu bavuye mu cyiciro kimwe cy’Ubudehe bakajya mu kindi babikesha iyi gahunda ya VUP.

Ati “Ubushakashati rusange twizeye ko buzasanga duhagaze neza kuko hari byinshi twagezeho, Akarere ka Nyamasheke ni Akarere keza. Biragaragara ko hari intambwe ishimishije twateye.”

Mu myaka ine kuva muri 2017 kugeza muri 2021, amafaranga yahembwe abakora muri gahunda y’imirimo y’amaboko isanzwe, ni 5 874 923 830 Frw mu gihe muri gahunda y’Inkunga y’Ingoboka hatanzwe 3 825 050 500 Frw naho mu mirimo y’amaboko yoroheje ho hakaba haratanzwe 1 446 539 050 Frw.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo gufasha abatishoboye muri LODA, Gatsinzi Justin avuga ko VUP ari umuti mwiza w’ubukene

UMUSEKE.RW