Imishinga y’abikorera bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse isaga 212 yo mu Mirenge 17 y’Akarere ka Nyamagabe yahawe inguzanyo zigera kuri miliyoni 203Frw mu rwego rwo kubafasha kwigobotora ingaruka batewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyatumye ubucuruzi butagenda neza.
Mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, Guverinoma y’u Rwanda yahisemo gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu cyiswe Economic Recovery Fund (ERF) maze hashyirwamo agera kuri miliyari 100Frw, gusa yaje kongerwa agera kuri mliyari 350Frw.
Abikorera biganjemo abacuruzi bato n’abaciriritse bagera kuri 212 mu Karere ka Nyamagabe bafashijwe kongera kugaruka mu murongo mwiza wo gukora bahabwa inguzanyo yishyurwa ku nyungu ya 8%, inguzanyo ikaba inyuzwa muri SACCO bakorana na zo bakayibona bitewe n’imishinga batanze.
Abafashijwe kongera kuzanzamura ubucuruzi bwabo muri Nyamagabe baganiriye n’UMUSEKE, bahuriza ku kuba barongeye kugaruka mu bucuruzi kuko bamwe n’igishoro bari barakimaze kubera kumara igihe badakora.
Ni inguzanyo bahabwa itarenze miliyoni 1Frw ku muntu ukora ubucuruzi butoya bakayabona biciye muri za SACCO zahawe amafaranga y’Ikigega gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF).
Mukamana Esperance atuye mu Mudugudu wa Kabajogo, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gasaka, akora ubucuruzi bw’imyenda mu isoko rya Kabacuzi ry’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko Guma mu Rugo (lockdown) yari yatumye arya igishoro kubera kurya badakora.
Ati “Igihe cya Guma mu rugo n’igishoro twari dufite twarakiriye kubera ko tutakoraga, ariko tumaze kubona ino nguzanyo yatumye twongera kubona ayo kuranguza kandi biri kugenda biza. Ubu turi kubasha kubona amafaranga y’ishuri y’abana ndetse n’ibyo gutunga umuryango.”
Havugimana Jean Nepomuscene acuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko babakanguriye kugana SACCO ngo bake inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto, ntiyashidikanyije ajyayo bamuha inguzanyo ya miliyoni 1Frw.
Ati “Igishoro cyari cyaramaze gusa naho kigabanuka, nibwo rero batubwiye ko ERF yashyize amafaranga muri SACCO, maze nanjye ndagenda bampa miliyoni imwe, iyi nguzanyo yamfashije kongera ibyo nacuruzaga ari nako igishoro cyiyongera.”
- Advertisement -
Munyaneza Alexis, Perezida w’abacuruzi mu isoko ry’Akarere ka Nyamagabe riherereye mu Murenge wa Gasaka, akagari ka Nyamugali, ahamya ko n’umucuruzi muto iyi nguzanyo ya miliyoni 1frw yahawe yamufashije kongera kubura umutwe.
Ati “Njye nari narahombye rwose, kubera Guma mu rugo nari narariye amafaranga yose nari narizigamiye harimo n’ayo nakoreshaga mu bucuruzi, ibikorwa by’ubucuruzi bifunguye nanditse nsaba maze bampa miliyoni 1Frw biciye muri BDF na SACCO. Turashimira Leta uburyo yarebye ku bantu twari twarasubiye inyuma mu bucuruzi bwacu none natwe tukaba twarongeye kugaruka mu kazi, iyo batamfasha sinari bubashe kubura umutwe.”
Nubwo aba bafashijwe kubona iyi nguzanyo barasaba ko yazamuka kuko bamwe muri bo miliyoni 1Frw idahagije ngo bazahure ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.
Hari abandi bavuga ko na bo iyi nguzanyo yabageraho kandi bagasaba abashinzwe kuyitanga kurushaho gusobanurira abantu uko iki Kigega Nzahurabukungu (ERF) gikora kuko batabifiteho amakuru ahagije.
Asubiza ibyifuzo by’aba bacuruzi, Umuyobozi w’Ikigo gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF) ishami rya Nyamagabe, Twahirwa Jean Claude, avuga ko babanje gusaranganya amafaranga ahari. Akemeza ko kuba uhawe amafaranga yishyurwa inyungu ya 8% atari menshi kuko za SACCO bari basanzwe bafata amafaranga bakishyura inyungu igera kuri 24%.
Yagize ati “Benshi bishimiye iyi nguzanyo dutanga ivuye mu Kigega Nzahurabukungu, gusa bamwe bitewe n’ibyo bacuruza batugaragarije ko miliyoni 1Frw idahagije mu kuziba icyuho, ariko twabigegeje ku bo bireba. Inyungu ya 8% ugereranyije n’inguzanyo isanzwe itangwa ku nyungu ya 24% biragaragara ko itari hejuru dore ko bahabwa n’amezi atatu maze akazatangira kwishyura nyuma yayo, haramutse hari abo byabereye umuzigo twabigeza ku bo bireba.”
Umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere ishoramari no guhanga imirimo mu Karere ka Nyamagabe, Nzabirinda Constantin, avuga ko Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho na Leta cyatumye abikorera babasha kugaruka mu murongo wo gukora nk’uko byahoze, ibintu byongeye kuzamura urwego rw’ishoramari.
Ati “Biciye muri BDF na za SACCO abafite ishoramari rinyuranye nk’ubucuruzi, abantu bahawe inguzanyo zifite inyungu ntoya ingana na 8% kugira ngo babashe gusubiza ibikorwa byabo ku murongo. Kugeza ubu dufite imishinga irenga 200 yahawe iyo nguzanyo, aho bahawe arenga miliyoni 200Frw mu cyiciro cya mbere kandi birakomeje kuko habonetse andi mafaranga.”
Nyamagabe abikorera bamenyeshwa bate kugira ngo bagane Ikigega Nzahurabukungu?
Nzabarinda Constantin ushinzwe guteza imbere ishoramari mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko bakorana n’inzego z’ibanze n’Abajyanama b’ubucuruzi mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe mu kumenyesha abagizweho ingaruka na Covid-19 amakuru n’imikorere y’iki kigega.
Nzabarinda abisobanura agira ati “Dushishikariza abo tubona ko bakwiye gufashwa ngo ubucuruzi bwabo busubire ku murongo, aho bakorera hirya no hino mu Murenge ubuyobozi bwaho buradufasha. By’umwihariko tugira abajyanama mu by’ubucuruzi ari na bo baba bazi abacuruzi n’abandi bikorera bashegeshwe na Covid-19, icyo bakora babaha amakuri kuri ERF bakanamwereka aho anyura n’ibisabwa ngo ahabwe inguzanyo.”
Abahawe iyi nguzanyo mu Karere ka Nyamagabe akamwenyu ni kose kubera ko babashije kugaruka mu bikorwa byabo by’ishoramari, gusa ngo haracyari benshi bakeneye gufashwa. Ku byifuzo by’abakenewe gufashwa bamarwa impungenge kuko abujuje ibisabwa bazafashwa mu bindi byiciro bizakurikiraho kuko ingengo y’imari y’Ikigega Nzhurabukungu, ERF yongerewe.
Muri aka karere ka Nyamagabe, imishinga igera kuri 212 yo mu Mirenge 17 yahawe inguzanyo ya Frw 203, 909, 500. Abayahawe bari mu ngeri zinyuranye harimo urubyiruko n’abagore bakora ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi.
Uburyo iyi nguzanyo isabwa ni uko uyisaba yegera SACCO bakorana yitwaje umushinga wanditse ugaragaza ibyo akora, icyangombwa cyerekana ko ubwo bucuruzi yabukoraga ndetse n’icyemezo ahabwa n’inzego z’ibanze gihamya ko yakoraga ubucuruzi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW