Olive Umutesi yashyize hanze indirimbo ‘Ndananiwe’ igaruka ku bitero bya Satani ku bwoko bw’Imana

Umuhanzikazi Olive Umutesi ubarizwa muri Label ya S-SQUARE NY yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’amashusho yise ‘Ndananiwe’ igaruka ku bitero Satani agaba ku bwoko bw’Imana agamije kubwihebesha ngo butere Imana umugongo.

Umuhanzikazi Olive Umutesi ubarizwa muri Label ya S-SQUARE NY

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi micye asohoye iyo yise ‘Ubana gute n’abantu’ yishimiwe n’abatari bacye.

Uyu muhanzikazi ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, afite impano itangaje mu myandikire ye n’imiririmbire ye by’umwihariko impano ye ikaba yaragaragariye mu ndirimbo yise ‘Ubana gute n’abantu’ na ‘Nkoresha’

Muri iyi ndirimbo aragira ati “Satani ari ku Isi ahanganye natwe, ntateze guhangana n’inka cyangwa intama, ni twe bana b’abantu.

Ngaho nimushikame, twebwe ubwacu ntitwakwirwanirira. Intwaro twari twarahawe zimaze kunyagwa n’umwanzi Satani. Mwami Mana turagusabye twongerere umusada kuko urugamba rurakomeye, Mana tabara we!

Ko nzi ko ugira inzira ibihumbi, cisha muri imwe abanzi bangose, ndararama nakebuka nkabura icyerekezo, uhereza abamalayika bawe baze bandwanirire naho ubundi ndananiwe”.

Olive Umutesi wifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga avuga ko “Iyi si dutuye Satani ahora atwibasira ariko nta wundi wamutuneshereza atari uwaremye isi n’ijuru.”

Ati “Nkaba natakambiraga Imana ngo yohereze Abamalayika bo kuturengera”.

Yavuze ko ubutumwa burimo bureba abantu bose na we atavuyemo kuko yemeza ko na we ananiwe. Ati “Ni rusange ni ku bantu bose bitewe n’ibintu uba uhura nabyo”.

- Advertisement -

Ku bijyanye n’intwaro avuga ko zanyazwe na Satani bityo akaba asaba ubutabazi ku Mana, uyu muririmbyi yasobanuye ko mu ntwaro z’Imana harimo no gusenga, yongeraho ko muri iyi minsi abantu batagisenga nk’uko bahoze babikorana ingoga kuko banyazwe iyo ntwaro na Satani.

Yavuze ko hari igihe umuntu aba akunda gusenga, ariko akaza kubihagarika nyuma yo guhura n’ikibazo runaka yatejwe na Satani. Ku mishinga yindi ateganya muri uyu mwaka, Umutesi yavuze umwaka wa 2021 ugomba kurangirana n’indi ndirimbo nshya.

Olive Umutesi abarizwa muri Label ya S-QUARE NY igizwe n’abasore babiri bavukana batuye muri Leta ya New York. Aba basore basanzwe na bo ari abanyamuziki, bitegereje iyi mpano uyu mukobwa afite, babona idasanzwe, bahitamo kumufasha uko bazashobozwa n’Imana.

Kuva batangiye gukorana ku mugaragaro, uyu muramyi amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo n’iyi nshya ‘Ndananiwe’ yashyize hanze ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW