RIB yavuze amwe mu mayeri y’abarya ruswa arimo Ibwirize, rangiza gahunda na mvivura

webmaster webmaster

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rutangaza ko abarya ruswa bagerageza gukoresha amayeri menshi akomeye arimo no gukoresha imvugo zizimiza ariko ko bagenda batahurwa.

Amayeri n’amagambo akoreshwa n’abarya ruswa yamenyekanye

RIB ivuga ko mu mu mwaka wa 2018 mu birego 983 ,abakekwa ni 1615 mu 2019 mu birego 955 abakekwa ni 1744,mu 2020 mu birego 959 abakekwa ni 1927 .

Nubwo mu myaka ibiri ruswa yagiye izamuka RIB itangaza ko yakajije ingamba zitatundakunye mu kuyirwanya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,Dr Murangira B Thierry, yabwiye RBA ko hari nubwo abantu banga gutanga amakuru bagamije kutiteranya.

Dr Murangira Thierry avuga ko abantu bagomba kwihutira gutanga amakuru ahantu hose hakekwa kuba hari icyaha cya ruswa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yatangaje ko umuntu wariye ruswa yitwa ko ari nto n’uwariye inini bahanwa kimwe gusa bagatandukanywa ku ihazabu.

Yavuze ko abantu bagerageza gukoresha amayeri menshi bakoresha imvugo zizimiza kugira ngo hatagira utahura ko hagamijwe gutangwa ruswa.

Ati “Hari imvugo zitandukanye zirimo,reba uko ubigenza,ibwirize, rangiza gahunda,mvivura,izo ni imvugo bakoresha bagira ngo bazimize ariko twe mu bugenzacyaha umuntu uyikoresheje tuba twumva icyo avuga uko wabikora kose.izo ni imvugo ziganisha kuri ruswa.”

Yakomeje ati “ Iyi ruswa ni ikintu kitagomba kwihanganirwa, ni imungu ‘iterabere igomba kuranduka.”

- Advertisement -

Muri RIB naho hagaragayemo ruswa…

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ruva rwatangira rumaze kwirukana abakozi bagera kuri 27 kubera imyitwarire mibi harimo na ruswa.

Dr Murangira B Thiery uvugira RIB yabwiye UMUSEKE ko ikigero cya ruswa muri uru rwego cyagabanyutse ariko hifuzwa ko cyagera aho itakirangwa muri uru rwego.

Yagize ati “Nibyo ko ikigero cya ruswa muri RIB cyavuye ku 8.5 muri 2019 igera 3% muri 2021.Ariko niyo 3% ntabwo idushimishije tuzagumya kuyirwanya kugeza hasigaye 0.”

Yakomeje ati “Byaba bibaje nk’abantu bari ku rurembo rw’ubutabera harimo abantu bashaka kurya ruswa.ubunyamwuga ntabwo bwagerwaho hatitawe ku myitwarire y’abakozi,kwirinda gukorera mu kajagari,no guhana umukozi wa RIB witwaye nabi atanga serivisi ndetse uwa ruswa we akajya mu nzego z’ubutabera , ndetse no kubaka ikizere mu baturage.”

Dr Murangira yasabye abantu kujya batanga amakuru kandi bakagira uruhare mu kurwanya ruswa.

Ati “Icyo tugomba kubwira abaturage ni uko batwizera, bakaduha amakuru yaho babona ruswa.Ba bandi bumva ko bari mu nzira yo kuyitanga babicikeho kuko inzira yo gufatwa ni nyinshi.Ba bandi bumva ko bayakira bagakora ibinyuranyije n’amategeko bumve ko ruswa ari icyaha kidasaza, tugasaba abantu ko babyirinda.”

Mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2021 bw’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda( Transparency International Rwanda) ku gipimo cya ruswa nto , bugaragaza ko abantu bahuye na ruswa biyongeyeho 4% aho bavuye kuri 19% mu mwaka wa 2020 bagera kuri 23% muri uyu mwaka wa 2021.

Ingano y’amafaranga yatanzwemo ruswa mu 2021 yaragabanyutse agera kuri miliyoni 14,126,000frw avuye kuri miliyoni 19,213,188.

Transparency Rwanda itangaza ko abagabo aribo bahura na ruswa cyane kurusha abagore aho abagabo bihariye 61% naho abagore bakangana 39%.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,Dr Murangira B Thierry
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW