Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abagabo babiri Muvandimwe Innocent na Bapfakurera Evaliste bo mu Murenge wa Rubavu bakurikiranyweho gutera mu rugo rw’umuturage bagakomeretsa umugabo n’umugore babakebye n’inzembe hari hashize iminsi ibiri hatagiye igikorwa cyo kubahiga.
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2021 mu Mudugudu wa Rukoko, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, nibwo urugo rwa Nahimana James na Nyiraneza Mariette rwatewe n’abo abaturage bahimbye “Abuzukuru ba Shitani” maze barabakomeretsa ku babakebye n’inzembe.
Ibi byabaye mu masaha ya nimmugoroba ahagana saa tatu n’igice z’ijoro (9h30 p.m). Abakekwaho gukora ibi bivugwa ko ari itsinda ry’abagizi ba nabi rikora ibikorwa byo gusagarira no kwambura abaturage mu Mujyi wa Rubavu, mbere ngo bari bafashwe kubera ibyo bikorwa nyuma bararekurwa.
Mu gisa no kwihorera nibwo bitwaje inzembe bateye uyu muryango babagirira nabi babakebagura mu mutwe, gusa ibabikoze bahise baburirwa irengero.
Kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri, ari bo Muvandimwe Innocent na Bapfakurera Evariste bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Ubu butumwa bwa Polisi buragira buti “Twafashe Muvandimwe Innocent na Bapfakurera Evariste bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette ku itariki ya 9 Ukuboza 2021.”
Aba bombi nyuma yo gutabwa muri yombi bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.
Ikibazo cy’umutekano muke mu Mujyi wa Rubavu giterwa n’abiyita Abuzukuru ba Shitani kimaze igihe cyumvikana mu itangazamakuru, aho na bamwe mu Banyamakuru bakorera mu Karere ka Rubavu harimo abasagariwe bakamburwa ibyo bafite.
Aba abaturage bahimbye “Abuzukuru ba Shitana” bivugwa ko ari insoresore za ndanze ziba muri uyu Mujyi wa Rubavu, abatuye ibice byiganjemo uru rugomo bagiye bumvikana ko batewe impungenge no guhohoterwa kwa hato na hato.
- Advertisement -
Mu minsi ishize habaye umukwabu wo gufata abibumbiye muri iri tsinda kubera umutekano mucye bakunze guteza mu Mujyi wa Rubavu ariko nyuma y’iminsi ibiri abari bafashwe bahise barekurwa.
Icyo itegeko rivuga
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko itarenze itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500,000Frw ariko atarenze 1,000,000Frw.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW