Rubavu: Hateganyijwe imurikabikorwa ry’imideli ikorwa n’abafite ubumuga

Ku wa 05 Ukuboza 2021 muri Hill View Hotel mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba hazabera imurikabikorwa ryiswe “Umucyo Craft Land”, rizahuriramo abanyamideri, abanyabukorikori, abanyabugeni bafite ubumuga.

Iri murikabikorwa ryateguwe n’inzu ihanga ikanamurika imideli ya JHF Rwanda mu mushinga bise “Umucyo Cfaft Land”

Ni imurikabikorwa ryateguwe n’inzu yitwa JHF Rwanda (Jimmy House of Fashion Rwanda) ihanga ikanamurika imideli muri kariya Karere kazwiho kugira impano nyinshi mu byiciro bitandukanye.

Hari hashize amezi agera kuri abiri abantu bafite ubumuga bari kumwe n’iyi nzu ihanga imideli.

Mugunga Jimmy, Umuyobozi wa JHF Rwanda yabwiye UMUSEKE ko ari umushinga bateguye mu rwego rwo gushyigikira no kwerekana impano z’abafite ubumuga mu ruganda rw’abanyamideli mu Karere ka Rubavu.

Ni igikorwa bifuza ko kizaguka kikarenga urwego rw’Akarere ka Rubavu kikagera mu gihugu hose.

Avuga ko ari iby’agaciro kuba haragiyeho imbuga zifasha abantu bafite ubumuga kugurisha no kugaragaza ibyo bashoboye gukora.

Ati “Guhurira hamwe twasanze ari ngombwa kumurika ibyagezweho muri uru ruganda rutamenyerewe na benshi.” 

Asobanura ko ari igikorwa kigamije kwereka isi yose ko abafite ubumuga bashoboye kandi badatewe ipfunwe n’uko bari.

Ati “Iki gikorwa kimagije kwereka isi ko abantu bafite ubumuga bafite agaciro gakomeye mu ruganda rw’imideli,ubugeni n’ubukorikori.”

- Advertisement -

Muri iri murikabikorwa nta muntu n’umwe uzaba uhejwe, abazitabira bazagira amahirwe yo kugura bimwe mu bikorwa n’abafite ubumuga bakabitahana cyangwa bagatanga komande bakazabigezwaho mu gihe bifuza.

Bamwe mubafite ubumuga bavuga ko hari byinshi bungutse mu gihe cy’amezi abiri bamaze muri JHF Rwanda, birimo kugira uruhare rwo kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no guhura n’abantu benshi basuye ibikorwa bakora.

Ku mbuga nkoranyambaga zihuriramo abazwi mu myidagaduro mu Karere ka Rubavu, benshi mu bazihuriramo bakomeje gushima iki gikorwa cyateguwe na JHF Rwanda, bavuga ko biteguye gushyigikira uyu mushinga ukazagenda neza.

Abatazabasha kugera i Gisenyi ku munsi nyirizina wimurikabikorwa bashyiriweho uburyo bwo kuzarikurikirana binyuze ku mbuga nkoranyambaga za JHFRwanda.

JHF Rwanda ni inzu ihanga ikanamurika imideli imaze kubaka izina haba mu Karere ka Rubavu mu Rwanda no hanze yarwo.

Jimmy Mugunga, Umuyobozi wa JHF Rwanda avuga ko iri murikabikorwa ryatewe inkunga na Africala isanzwe ifasha impano zitandukanye muri Afurika

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW