Shyorongi: Gitifu na Etat-Civil barenze ku mabwriza yo kwirinda COVID-19

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste ari kumwe n’ushinzwe irangamimerere Mukashema Christine, n’Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akagari ka Bugaragara batawe muri yombi n’abandi bantu 11 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uko ari 11 bashyizwe mu kato kugira bazongere bapimwe barebe niba ntawanduye Koronavirusi

Aba batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2021  mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Kigarama na Polisi ikorera mu Karere ka Rukindo ku bufatanye n’abaturage.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bemeye gusezeranya imiryango 10 batabanje kugenzura ko abitabiriye uwo muhango babanje kwipimisha icyorezo cya Coronavirus maze nyuma hagaragara ko umwe mu babaherekeje yanduye COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Nzeyimana Jean Vedaste ndetse n’Umukozi ushinzwe irangamimerere Mukashema Christine bemera amakosa bakoze bakayasabira imbabazi.

Gitifu yagize ati “Ntabwo amabwiriza yubahirijwe uko byari bikwiye, ubwo ku munsi wo ku wa 24 Ukuboza 2021 twari dufite abagomba gushyingirwa mu buryo bw’amategeko, baraza ariko muri bo hazamo abageni bari batinze ku buryo kugenzura bitakozwe ngo harebwe ko bipimishije ndetse bikingije COVID-19 inkingo zose.”

Yakomeje agira ati “Nka njye nk’umwanditsi w’irangamirere ntabwo nkwiye kuba na kwizera ngo ngendere ku byo nahawe n’umukozi ushizwe irangamimerere, nkwiye kuba mfata uwo mwanya nange buri wese akanyereka ko yikingije kandi yahawe inkingo zose.”

Ushinzwe irangamimerere nawe yagize ati “Mu by’ukuri habayeho kunyuranya n’amabwiriza kuko ntagenzuye abageni neza. Narabagenzuye ariko abatangabuhamya ntabwo nabirebye neza, nagendeye mu cyizere kuko narabibabajije, bambwira ko bipimishije.”

Yakomeje ati “Ndabwira abashinzwe irangamimerere bagenzi banjye ko bagomba gusuzuma neza ubwabo ko abageni bipimishije kandi ko bafashe inkingo zose ndetse n’abatangabuhamya. Nanyuranyije n’amabwiriza ndasaba imbabazi.”

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polsi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaraguru, Chief Insepctor of Police (CIP) Alex Ndayisenga yavuze ko abaturage batanze amakuru kuri Polisi bavuga ko hari abantu  bakoresheje ubukwe mu Mudugudu  kandi bakeka ko batubahirije amabwiriza.

- Advertisement -

Polisi yagiyeyo isanga mu rugo rwa Dusingizumuremyi wari wasezeranye mu Murenge na Niyonagira koko hateraniye abantu baje mu bukwe.

CIP Ndayisenga ati “Polsi ikimara kumenya amakuru yahise ijyayo isangayo abantu bagera kuri 15 ariko bamwe baracika hafatwa 11 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Shyorongi, n’ushinzwe irangamimerere.”

Yakomeje ati “Abo bantu 8 bafashwe  bari kwa Dusingizumuremyi usibye abageni nibo bari bipimishije icyorezo cya Coronavirus naho abandi ntabwo  bari bisuzumishije ndetse nta n’ubwo bari barikingije usibye abantu babiri gusa na bo ni urukingo rumwe bahawe.”

CIP Ndayisenga yavuze ko nyuma yo gupima abo bantu byaje kugaragara ko harimo umwe ufite ubwandu bwa COVID-19.

Yongeyeho ko abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uw’Akagari ka Bugaragara, n’Ushinzwe irangamimerere mu Murenge bo batawe muri yombi kuko batabanje kugenzura ko abageni bagiye gusezeranya n’ababaherekeje baje bujuje ibisabwa mu mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Nyuma yaho bafatiwe, bahise bashyirwa mu kato kugira ngo nyuma y’iminsi itatu bazongere basuzumwe harebwe ko nta bwandu bwa COVID-19 batewe na mugenzi wabo bari kumwe wanduye. Nyuma inzego zibishinzwe zikazafata ibihano hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW