Umuhanzi Akiba Viateur arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza kanseri y’amara mu Buhinde

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Akiba Viateur Karinda, arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza kanseri yo mu mara mu gihugu cy’Ubuhinde,  ubu yahawe ubufasha bwo kujya yifashisha urubavu mu kujya ku bwiherero.

Akiba Viateur arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza kanseri y’amara mu buhinde

Akiba Viateur avuga ko ubu burwayi bwamufashe mu mwaka wa 2020, byatangiye ajya mu bwiherero bikanga aza kurangirwa imiti ya kinyarwanda bamubwira ko ari amibe nyuma y’iyo miti byaje kwanga ajya kwa muganga.

Ati “Njya mu bitaro bya Kacyiru, bampa imiti myinshi mara amezi abiri nyinywa ariko ntibigire icyo bitanga ahubwo bikarushaho gukomera.”

Akiba Viateur Karinda yaje gusaba koherezwa CHUK ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho ariko yakomeje guhura n’ububabare yaterwaga n’ubwo burwayi.

Ati “Nkigera muri CHUK narindi mu bihe bikomeye cyane kuko byari mu bihe nababaraga umubiri wose nirirwa ntaka ijoro n’amanywa nta gusinzira.”

Yaje koherezwa kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, byamusabaga gushaka imodoka yihariye yamutwaraga wenyine.

Ati “Ku nshuro ya 5 nsubiye i Butaro, bahise banyohereza i Kanombe kugira ngo bambage kuko basanze mpfite ikibyimba mu mara, bityo nabanje mu kigo cya ‘Rwanda Cancer Centre’ aho bampfashaga kunkorera ‘Chirurgie’ hafi icyumweru mbayo.”

Kuwa 04 Ugushyingo 2021 nibwo Akiba Viateur yabazwe, ahari inzira isanzwe yakoreshaga ajya mu bwiherero yarafunzwe yimurirwa mu rubavu.

Ati “Aho nkoresha ‘Chrostomie Bag’ niherera, birumvikana ko ni ibintu byari bimbayeho bisa nk’aho bidadanzwe kandi bigoye kuko bambwiraga ko aribwo bushobozi bo bafite mu kumvura iyi ‘Cancer’ yo mu mara ‘Rectal Cancer’.”

- Advertisement -

Avuga ko abayeho mu buzima bugoye buvanze n’ububabare kuko aribwa cyane, akaba asaba abagiraneza kumufasha kubona ubuvuzi.

Akiba avuga ko akeneye Miliyoni 10 y’u Rwanda kugira ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde kuko yabonye amakuru ahagije ndetse n’ubuhamya bw’umuntu wigize kurwara indwara ye akaza kuvurwa agakira.

Ati “Banciye amafaranga agera kuri miliyoni icumi y’u Rwanda (10.000.000Frw) kandi  nkanjye AKIBA Viateur mbabwije ukuri sinayabona peee.”

Asaba abagiraneza kumufasha uko bashobojwe akabasha kuba yajya mu buhinde akavurwa iyi ndwara akongera akagira ubuzima bwiza.

Ushaka gufasha uyu muhanzi ubufasha yabunyuza kuri numero ye iri muri Mobile Money  yanditse kuri KARINDA  Viateur +250784566376.

Akiba Viateur azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Ntacyo twatanze, Ihumure, Urugendo, Ntacyo nakora n’izindi nyinshi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NNDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW