Umuhanzi Emmy na Joyce bakoreye ubukwe i Dar Es Salaam

Umuhanzi Nsengiyumva Emmy wamenyekanye mu muziki nka Emmy, kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe n’umugore we Joyce Hoza ,mu birori bibereye ijisho byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

                                      Emmy na Joyce bakoreye ubukwe i Dar Es Salaam muri Tanzania

Ni ubukwe ba nyirabwo bashatse gukora mu ibanga kuko batigeze bashaka ko amafoto cyangwa amashusho yabo asakazwa.

Emmy na Joyce ibirori byabo byabimburiwe no Gusaba no Gukwa bya Kinyarwanda byakurikiwe n’indi mihango y’ubukwe nyirizina.

Mu magambo yuje uburyohe bw’urukundo aba bombi babwiranye ko bazabana akaramata, nta giteze kubatandukanya.

Hari aho Joyce yagize ati “Uri umwana mwiza, uri imfura, unkundira umuyango cyane, Imana iguhe umugisha.Nanjye ndagusezeranya kugunda nkakubaha nk’uko bikwiye,nkagukundira umuyango n’inshuti.”

Ku mbuga nkoranyambaga Emmy ubwo yambikaga impeta umukunzi we yagize ati ” Naguhisemo kandi nzahora nkuhitamo buri gihe. Intera ni igipimo cyiza kigaragaza kure cyane urukundo rugana,.. Nishimiye ko nyuma tubashije kubigeraho. Warakoze cyane kunyizera. Ndagukunda Hoza.”

Ku wa 12 Mutarama 2021 nibwo Emmy yambitse impeta Hoza amusaba kuzabana akaramata, icyo gihe Hoza atazuyaje yahise agira ati “Yego”.

Ibi birori byitabiriwe n’imiryango n’inshuti zaba bombi ndetse n’ibyamamare bitandukanye.

Emmy na Joyce Hoza mu munyenga w’urukundo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
NDEKEZI BENITA / UMUSEKE.RW