Umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye gukora kuri Kiss Fm

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi nka Rutura, yatangaje ko nyuma y’imyaka 10 akora umwuga w’itangazamakuru yawuhagaritse akajya gukora ibindi bitandukanye n’itangazamakuru.

                                                                Nkusi Arthur yavuze ko yasezeye gukora kuri radio

Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 23 Ukuboa 2021.

Yagize ati “Muraho basore! Sinari narigeze ntekereza ko none waba umunsi nsangiza aya makuru. Ejo kuwa 24 Ukuboza uzaba umunsi wanyuma numvikanye kuri Kiss Fm.”

Yavuze ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gufata ikiruko mu kazi ko gukora kuri radiyo.

Nkusi Arthur ufite imyaka 32 y’amavuko, yavuze ko imyaka 10 akora kuri Radiyo ari imyaka idasanzwe.

Yasezeye mu itangazamakuru nyuma y’igihe gito akoze ubukwe na Muthoni Fiona nawe ukora itangazamakuru.

Nkusi Arthur ni umwe mu banyamakuru bagize igikundiro ku maradiyo yagiye akorera harimo Kiss Fm asezeye akorera.

Bamwe mu banyamakuru biganjemo abo bakoranye kuri radiyo zitandukanye bamwifurije ibihe byiza mu rugendo agiye gutangira, bahuriza kuba barakoranye neza, yarabahaye ibyishimo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -