Umunyamakuru w’UMUSEKE yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021, ni umunsi w’amateka k’umunyamakuru Tuyishimire Raymond ukorera UMUSEKE, yambitse impeta umukunzi we Mukeshimana Divine bitegura kurushinga.

Umunyamakuru Tuyishimire Raymond yambika impeta y’urukundo Mukeshimana Divine

Ni igikorwa cyabaye ubwo Tuyishimire Raymond yari avuye mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we.

Muri Camelia Tea House i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, niho Raymond  yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana akaramata.

Tuyimire Raymond yabwiye UMUSEKE ko ari itariki atazibagirwa mu buzima bwe, ayisobanura nk’itariki yuzuyemo gutungurana byamuhaye umunezero ukomeye.

Ati “Ni umunsi wama surprises menshi, byari byiza cyane, gutungurana byatangiriye mu isabukuru y’umukunzi wanjye bikomereza aho namwambikiye impeta, byari byuzuye ibyishimo.”

Uyu munyamakuru wakoreye Radio Umucyo, IGIHE.COM n’UMUSEKE akorera kugeza magingo aya, avuga ko umukunzi we amukundira ibintu byinshi ariko byose bizingiye kuba bombi bakundana.

Ati “Buri wese akunda umuntu afite icyo yamukundiye, icyambere ni uko ankunda,aranyumva, aranyubaha, ancira bugufi kandi tukuzuzanya muri byose.”

Mukeshimana Divine na we yavuze ko “kwambikwa impeta na Tuyishimire Raymond yabyishimiye kandi yabyakiriye neza.”

Abarimo abanyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye, inshuti n’abo mu miryango yaba bombi bari mu baje kubashyigikira muri iki gikorwa.

Mukeshimana Divine avuga ko gukundana na Tuyishimire Raymond ari iby’igiciro gikomeye
  Byari ibyishimo ku mpande zombi
Tuyishimire Raymond n’umukunzi we Divine

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW