Umuramyi Ahishakiye Elise yasohoye indirimbo “akomoza ku mirimo Imana yamukoreye”

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ahishakiye Elise yasohoye indirimbo ye ya mbere ikozwe mu buryo bw’amashusho akomoza ku mirimo Imana yamukoreye.

Umuramyi Ahishakiye Elise avuga ko Imana yamukoreye imirimo myinshi kandi itangaje

Uyu munyarwanda usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta Arizona yabwiye UMUSEKE ko Imana yagiye imukorera imirimo itandukanye mu buzima bwe , aheraho ahimba indirimo yise”IBYO WAKOZE.”

Yagize ati “Gushima Imana birakwiye kandi harimo imbaraga zidasanzwe .Gushima Imana ni itegeko ry’Imana nk’uko ijambo ry’Imana riri mu 1 batesaroniki 5:18. Ribivuga.”

Yakomeje agira ati “Urebye ni byinshi ibyo yankoreye, aho yankuye naho ingejeje nta kindi nakora usibye kuyishima numvise ko nabicisha mu ndirimbo kugira ngo ubutumwa bwumvikane.”

Ahishakiye yavuze ko afite intego zo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Ati “Mfite kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo kuko ubutumwa bwiza bufite imbaraga zo guhindura abantu no kubegereza Imana kuko ni nayo misiyo(mission) twahawe nk’aba kirisito kuzana ku Mana.”

Uyu Muramyi yavuze ko ari gutegurira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana izindi ndirimbo zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho .

Reba hano amashusho y’indirimbo Ibyo Wakoze by Elise Ahishakiye

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW