Bruce Melodie yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo kwinjira muri 1:55 AM Ltd -VIDEO

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha izina rya Bruce Melodie mu muziki, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Izina’ yafatiye amashusho mu gihugu cya Tanzania, igiye hanze nyuma y’iminsi micye asinye amasezerano na Kompanyi nshya izajya imufasha mu muziki.

Bruce Melodie yashyie hanze indirimbo ya mbere yakoranye na kompanyi nshya bagiranye amasezerano

Izina niyo ndirimbo ya mbere Bruce Melodie asohoye mu zo yakoranye na 1:55 AM Ltd y’abashoramari b’abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri Twitter, Bruce Melodie iyi ndirimbo ikimara kujya hanze yagize ati  “Ndashimira cyane by’umwihariko ikipe yose iri inyuma y’uyu mushinga.”

Isohotse nyuma y’uko kuri uyu wa 14 Mutarama 2022 atangaje ko agiye” gushyira hanze indirimbo ya mbere muri 2022.”

Ni indirimbo Bruce Melodie yanditse afatanyije na Niyo Bosco, amajwi yayo yakozwe na Element isozwa na Bob Pro.

Iyi indirimbo yari itegerejwe na benshi, ndetse amashusho yayo ni amashusho amaze gushimwa na benshi mu bamaze kuyireba.

Hari aho Bruce Melodie agira ati “Nguhaye Izina ryanjye, Oya twara byose byanjye.”

Iyi ndirimbo yiganjemo ururimi rw’icyongereza n’igiswahili gicye mu rwego rwo kwagura amarembo muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba.

Amahusho yakozwe na Meddy Saleh na Hascana wo muri Tanzania uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

- Advertisement -

Imikoranire ya Bruce Melodie na sosiyete ya 1:55 AM Ltd yaje nyuma yaho iyi sosiyete yifuje gukorana na The Ben ariko bikanga kubera amafaranga.The Ben yifuzaga amafaranga y’umurengera maze aba bahitamo gushaka undi muhanzi nyarwanda bashoramo imari.

Amakuru avuga ko Made Beats ariwe wahitiyemo aba bashoramari Bruce Melodie maze nabo biyemeza kumuhundagazaho igifurumba cy’amafaranga kugira ngo bakorane, mu masezerano harimo ko Bruce Melodie azahabwa inzu muri Kigali agasezerera ubukode.

Ubwo Bruce Melodie mu ntangiriro za 2022 yagaragaraga mu gitaramo cyo kumurika album ya Harmonize yari yabifashijwemo n’iyi sosiyete nshya basinyanye, ni nayo yishyuye indirimbo ari gukorana na Harmonize.

Iyi mikoranire mishya yatunguye Lee Ndayisaba nyiri Cloud9 Entertainment yari isanzwe icunga inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie.

Bivugwa ko Cloud9 Entertainment izaguma gukorana na Bruce Melodie, izajya ihabwa amafaranga ku biraka yashakiye uyu muhanzi.

Bivugwa ko The Ben yarakariye bikomeye Made Beats wahuje Bruce Melodie na 1:55 AM Ltd by’umwihariko bikaba byari bigiye gutuma indirimbo ‘Why’ Diamond Platnumz yakoranye na The Ben itajya hanze kuko Diamond yabonye Made Beats ari gukorana na Harmonize ku ndirimbo ya Bruce Melodie kandi batajya imbizi.

Made Beats we avuga ko ibibazo by’aba bombi bitamureba ko we areba inyungu z’akazi ke.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya Izina ya Bruce Melodie

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW