Gasabo/Jali: Abasore babiri bagwiriwe n’umukingo bahasiga ubuzima

webmaster webmaster
Jali umukingo w'umugezi wagwiriye abasore babiri bahatakariza ubuzima

Abasore babiri bo mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Nyakabungo, kuri iki Cyumweru bagwiriwe n’umukingo w’umugezi wa Murongozi munsi ya Santarari Gaturika ya Cyuga ubwo barimo bacukura amabuye yo kubaka rwihishwa bahita bahasiga ubuzima.

Jali umukingo w’umugezi wagwiriye abasore babiri bahatakariza ubuzima

Mu masaha ya saa tanu n’igice (11h30 a.m), kuri uyu wa 23 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Ruhihi, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nibwo abasore babiri bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana.

Maniriho Jean w’imyaka 25 na Tuyishimire Philemon w’imyaka 26 nibo bagwiriwe n’umukingo usanzwe ucukurwamo amabuye yo kubakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo, Hatungimana Claude yabwiye UMUSEKE ko babiri bahatakarije ubuzima nyuma yo kugwirwa n’umukingo.

Ati “Nibyo, turimo gukuramo imirambo y’abagwiriwe n’umukingo w’umugezi wa Murongozi, ni abantu babiri wagwiriye bahita bitaba Imana, nta bandi barimo bari bonyine.”

Hatungimana Claude, yabwiye UMUSEKE kandi ko aha hantu aba bacukuraga aya mabuye muri uyu mugezi ugabanya umurenge wa Jali na Jabana bagwirwa n’umukingo wo ku gice cya Jali.

Ahamya ko aha hantu nubwo abaturage basanzwe bahakura amabuye mu mugezi ariko ngo barenzagaho bagasesereza n’umukingo, ubuyobozi ntibuhwema kubakumira.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturage baturiye uyu mukingo ni uko impamvu ukunze kugwa ari uko basesereza imirima yabo bashakamo aya mabuye yo kubakisha bagurisha. Gusa bakavuga ko babangamiwe n’ibi bikorwa kuko bituma n’imirima yabo itwarwa n’umugezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo, Hatungimana Claude, yasabye abaturage kwirinda kujya mu bikorwa nk’ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe by’imvura, ahubwo bagakangukira gukora indi mirimo ibabyarira inyungu aho kurambiriza kuri ubu bucukuzi bw’amabuye butemewe.

- Advertisement -

Imirambo y’aba bitabye Imana ikaba yamaze gukurwa mu mugezi mu masaha ya saa cyenda z’amanywa (3h00 p.m), yahise ijyanwa mu miryango yabo kugira ngo hategurwa imihango yo kubashyingura.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW