Imvune mu muziki, uburyohe bw’urukundo,.. impanuro zikubiye kuri Album nshya ya Pacifica -YUMVE

Umuhanzi Pacifica Ntwali umwe mu bamenyekaniye mu Karere ka Rubavu, yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Gomez Vol 2’ yiganjeho indirimbo zikubiyemo urugendo mu rukundo by’umwihariko yitsa ku munyenga yatewe n’imfura ye yitiriye iyi album, agaruka ku mvune z’umuziki n’impanuro ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

Pacifica Ntwali uzwi cyane mu Karere ka Rubavu yasohoye album ya kabiri yitiriye imfura ye “Gomez”

Iyi album iriho indirimbo 11, Pacifica yamaze kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki, ije ikurikira iyitwa “Babiri” yamuritse muri Kamena 2018.

Wumvise indirimbo zose 11 ziri kuri iyi album, zihuriye ku kintu kimwe. Ni ugutanga ubutumwa kubari mu rukundo cyane urubyiruko ku byo rukwiriye kwirinda, anagaragaza ibibazo byugarije abanyamuziki cyane abawukorera hanze ya Kigali.

Yabwiye UMUSEKE ko ari iby’igiciro kuri we gushyira hanze album ya kabiri, avuga ko ari ibigwi ari gushimangira mu muziki yinjiyemo kuva mu mwaka wa 2013.

Hari imndirimbo yise “Gang Ikaze” ari kumwe na Cedro Pujadas na Bexx RHB  yahaye gasopo abacantege bagerageje kumushyira hasi ariko akanga agakotana kugeza magingo aya. Ati “Mutwita inzana zitagira ikinyabupfura kandi tubatwika.”

Mu yitwa “Gomez” yitiriye album ye ya kabiri avugamo k’urugendo rw’ubuzima kuva abana n’umugore we kugeza babyaye imfura yabo “Ntwali Ayla Gomez”, asezeranya umukobwa we kuzamubera ingabo imukingira.

Ati “Sinigeze ntsindwa ngo mbe ikigwari njye nzaguha urukundo ntigeze mbona,  nzaguheka nkwambutse injyanja ngari, nzakurinda uburakari,..”

Mu kiganiro na UMUSEKE, Pacifica wiyita “Fica Magic” yavuze ko yishimiye kuba yabashije gusohora iyi album, anashimira abamubaye hafi mu ikorwa ryayo.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Imana umuremyi wanjye n’Umufasha wanjye, hanyuma iyi album ni njye wayikoze mfatanyije n’inshuti zanjye zirimo Ganza Pro, Mercury Beat( Bexx RHB), Kenny Pro Beatz,Mad BNS,Kevin Pro n’abandi bambaye hafi.”

- Advertisement -
Pacifica niwe muhanzi wa mbere muri kariya Karere wakoze album ebyiri

Ku kijyanye n’impamvu uyu muhanzi yahisemo gukora album akayitirira umukobwa we, yavuze ko umwana we yamuteye imbaraga zo gukora cyane no gusubukura ibikorwa bye bya muzika byari byarasubiye inyuma.

Ati “Abantu bari bamaze igihe bambaza indirimbo, nasaga n’uwasubiye inyuma, maze kubyara naricaye ndeba umunezero ndi guterwa n’umwana wanjye ndavuga nti ‘reka nkore album nyimwitirire kuko hari byinshi Imana yankoreye.”

Akomeza agira ati “Urumva ko nagombaga kumvira abantu banjye no kubashimisha kuko buri kimwe nkora nyuma yo kwishimisha mba nifuza guha ibyishimo abantu banjye.”

Iyi album iriho indirimbo zimwe yakoranye n’abandi bahanzi barimo Umuraperi Ish Teachy, Cedro Pujadas, Bexx RHB n’umuhanzi witwa Naaz.

Pacifica yavuze ko nyuma yo gusohora iyi album mu buryo bw’amajwi, hatangiye ibikorwa byo kuyifatira amashusho ku buryo mu minsi iri imbere azatangira nayo kuyasohora.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo iyitwa Nana, Gomez, Gang Ikaze, Better, Easy, Body, Blessings n’izindi ziri ku muyoboro we wa youtube witwa “Fica Magic”.

Ntwali Ayla Gomez umukobwa w’umuhanzi Pacifica yitiriye album ye ya kabiri “Gomez Vol 2”

Kanda Hano wumve Album nshya ya Pacifica yise “Gomez Vol 2”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW