Umuramyi wamamaye mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo yitiriye album ye ya kane ‘Icyambu’.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amajwi n’amashusho yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, ku wa 11 Mutarama 2021, aho iririmbwe mu buryo bwa live ifite iminota 12 n’amasegonda 22.
Ubwo yateguza abakunzi b’umuziki we, Israel Mbonyi, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Icyambu’ yayitiriye album ye ya kane, yavuze ko yayanditse bigendanye n’amagambo Imana yamubwiye ko azabera icyambu abantu benshi.
Yagize ati “Icyambu ni indirimbo nitiriye album yanjye ya kane. Iyi ndirimbo nayanditse nkurikije amagambo Imana yambwiye imaze kumpamagara iti ‘nzakugira icyambu cy’abantu benshi kuri iy’isi ndetse nkugire n’umurobyi w ‘abantu’, uwiteka abahindure ibyambu kandi ababere icyambu kugirango murusheho kubera abandi bose umugisha.”
Iyi ndirimbo ‘Icyambu’ ya Israel Mbonyi yakorewe muri Goodaddy Group aho irimo abacuranzi nka Symphony Band, Madebeats n’abandi.
Muri iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi yumvikanamo amagambo asaba Imana kumugira icyambu gikomye ndetse ikamuha n’inkoni.
Agira ati “Yesu mpa inkoni yange ngenderaho, mpa icyambu gikomeye nambukiraho.”
Akomeza agira ati “Si ubwa mbere andamira natsikiye, ankomeresha ijambo ry’umurava,.. Njya mbivuga negamiye umugaba w’ingabo, nshira ubwoba n’impumpa ndahagarikiwe.”
Harimo kandi aho avuga ko Yesu ari mu ruhande rwabo yatatanya ababisha bose. Agahamya ko yamugize icyambu ikamugira umurobyi w’abantu.
- Advertisement -
Iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi abakunzi be bagaragaje kuyishimira nk’uko bamwe babimugaragarije baciye kuri Instagram. Harimo Gilbert wagize ati “Mbega indirimbo nziza wee, ndanezerewe muri iki gitondo.” Ndetse n’abandi bamugaragarije kuyishimira.
Israel Mbonyi yaherukaga gusohora indirimbo ndede iri jehuru y’iminota icumbi ubwo yashyiraga hanze indirimbo Baho na Karame yarebwe n’abarenga miliyoni eshanu kuri YouTube.
Uyu muramyi yaherukaga kugaragara mu ndirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye yitwa Urugendo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818