Kigali: Nyuma yo gufata umugore amuca inyuma yasigaranye ikariso nk’ikizibiti

*Umugore avuga ko uyu mugabo ntakerekana ko ari uwe
*Amushinja kuba mu nshingano z’urugo ntacyo ashoboye

Umugabo wo Mudugudu wa Ruhinga mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Mujyi wa Kigali yafashe umugore we amuca inyuma, umugore akizwa n’amaguru niko gusigarana umwenda we w’imbere nk’ikimenyetso cy’ibyabaye.

Uyu mugabo avuga ko ikariso yatraguye ari ikizibiti (Photo: Radio/TV1)

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru ku wa 16 Mutarama, 2022.

Uyu mugabo yabwiye Radio/Tv 1 ko yageze mu rugo rwe asangayo abana gusa, ababajije aho umugore we ari bamubwira ko batazi aho yerekeje.

Uyu mugabo n’amakenga menshi yatangiye gushakisha umugore we, aza kumusanga mu birombe bisanzwe bicukurwamo amabuye y’agaciro aryamanye n’undi mugabo bamubonye bakizwa n’amaguru.

Ati “Njyewe nagiye nkimara kuhagera umugabo arampamagara ngo Boss bite, nanjye nti byiza, aba arangwiriye, aransunika areba ha handi yari yashyize amapantaro ye, ahita ayafata amanuka yirukanka yambaye ubusa nsigarana n’umugore , natoraguye na mayo [avuga umwenda we w’imbere], ubu ndacyanayibitse].”

Yakomeje ati “Nanze kuyikuramo kuko iki ni icyaha gikomeye cyane ntashobora kumubabarira. Nta muntu wamunyeretse, njyewe namwifatiye gutya.”

Uwafashwe n’umugabo we avuga ko nta cyemeza ko ari umugabo we ndetse ko yamucaga inyuma kuko adashoboye kuzuza inshingano z’abashakanye nk’uko abyifuza.

Ati “Mbyaye kabiri, iwacu ntibazi ko ngira umugabo. Ariyita ko se ari umugabo wanjye mu buhe buryo? Njye nta mugabo ngira, kubyarana se ni we wenyine nabyariye? Nabyariye abagabo babiri, muri abo nta mugabo urimo wanjye. Uwo nzajya mbona wese nzajya muha.”

- Advertisement -

Uyu mugore yavuze ko umugabo we atamuhagije ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kumuca inyuma.

Uyu mugabo nyuma yo kumufata amuca inyuma yavuze ko adashobora gukomeza kubana na we.

Amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma akunze kugaragara mu miryango ari nabyo bishobora gukurura imfu za hato na hato, ubuyobozi bukaba bufite umukoro wo kwegera imiryango iyafitanye.

Uyu mugore avuga ko afite uburenganzira bwo kuryamana n’umugabo wese ashaka (Photo: Radio/TV1)

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW