Mbilia Bel yateye umugongo Kabila yinjira mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi

Umunyabigwi mu muziki muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Afurika muri rusange, Mbilia Bel yinjiye byeruye mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi muri kiriya gihugu, yahishuye ko ari mu munezero udasanzwe nyuma yo kwakirwa muri iri shyaka.

Marie-Claire Mboyo Moseka wamamaye nka Mbilia Bel yinjiye muri UDPS

Mbilia Mbel yahoze ari somambike ukomeye wa PPRD ishyaka ryahoze ku butegetsi rya Joseph Kabila.

Uyu mucyecuru w’imyaka 63 ubwo yari amaze kwakirwa muri UDPS ishyaka rya Perezida Antoine Félix Tshisekedi yatangaje ko ari iby’agaciro kuba mu muryango yishimiye.

Yagize “Ndishimye kuba ndi hano, tugomba gushyigikira umuyobozi wacu, Félix Tshisekedi, turi inyuma ye, tugomba kumufasha kuko ayoboye igihugu mu nzira nziza.”

Yakomeje agira ati “Ndishimye cyane kuba nakiriwe, ndaifuriza kandi ibihe byiza Perezida na Madamu we, abayobozi n’umuryango wa UDPS.”

Marie-Claire Mboyo Moseka afatwa nk’ikirango nk’ikirango cy’umuziki w’abacongoman uzwi nka Rhumba.

Muri RDC abanyamuziki bakunda gukorana bya hafi n’abanya politiki cyane cyane mu bihe byo kwiyamamaza kuKo bakoreshwa muri za kampanye hirya no hino mu gihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW